Abanyamakuru Mbabazi Fiona na Bienvenue Redemptus bari bamaze igihe kinini bakora mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, basezeye bajya mu yindi mirimo.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 1 Ugushyingo 2021, Mbabazi wari umenyerewe mu gusoma amakuru mu rurimi rw’Icyongereza, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yatangaje ko yasezeye muri iki kigo yari amazemo imyaka irenga 11.
Mu magambo ye yagize ati “Yari ibaye imyaka 11 nkora umwuga nkunda, ariko ni igihe cyo gufata akaruhuko nkajya mu bindi bishya. Ndashimira abayobozi banjye banyizeye bakamfasha gutera imbere. Ndashimira abo twakoranye batumye mba uwo ndi we uyu munsi, n’abagiye bankurikira batahwemye kunyereka urukundo.”
Mbabazi yasezeye muri RBA mu gihe hari amakuru yizewe ahamya ko na Bienvenue Redemptus wari umenyerewe mu kuvuga amakuru mu Kinyarwanda nawe yasezeye aho bivugwa ko yerekeje muri wasac.
Igihe gitangaza ko hari hashize igihe kitarenga amezi abiri na Uwimana Basile wakoraga ibiganiro kuri Televiziyo y’Igihugu asezeye aho ubu asigaye akora muri Minisiteri y’Ibidukikije.


