Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye yerekana ishusho rusange Yako karere.
Akarere ka kayonza gatuwe n’abaturage bagera mu bihumbi magana ane mirongo itanu na barindwi (457000) ,n’akarere kiganjemo ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’ubukerarugendo nka PARC ya kagera.
Umuyobozi w’akarere Nyemazi John Bosco yerekanye ishusho y’akarere mu nkingi 3 :

_ubukungu
_Imibereho myiza y’abaturage
_Imiyoborere n’ubutabera.
Ibyo yabivuze agendeye kuri gahunda ya Leta y’imyaka irindwi igendanye n’imibereho myiza y’abaturage ndetse n’imihigo bigamijeko umuturage abona serivisi agenewe.
Bimwe mu bikorwa bamaze kugeraho harimo kuba abaturage bamaze kubona amazi bagera kuri 83%, yavuze ku mihanda itandukanye bamaze kubaka ,nku muhanda Kabarondo _ Rwinkwavu ungana na (293km), umuhanda Kabarondo_ nyamirama ungana na (31km), umuhanda Gahini_ namurundi urimo urubakwa ufite (34km), Ibishanga byagiye bitunganwa, Bafasha Kandi abahinzi kubona imashini zuhira , hari nagahunda ya Nkunganire Aho Bafasha abahinzi n’aborozi 50% yibyo bacyeneye .
Kugeza ubu abaturage bamaze kubona amashanyarazi bagera kuri 76% bakaba bafite intego ko muri 2024 abaturage Bose bazaba babonye umuriro .
Ku mibereho myiza y’abaturage
Bamaze kubaka poste de sante 36, hakaba hari n’izindi ebyiri 2second generation zizubakwa nabafatanyabikorwa, bafite ibigo nderabuzima 15, bakagira nibitaro bibiri byakarere biri Gahini na Rwinkwavu birimo na serivisi zubugorora bugingo .,bamaze no kubaka ibyumba byamashuri bigera kuri 900.
Imiyoborere myiza
Umuturage ku isongaG
ushyira imbaraga mu gutanga serivisi nziza ku baturage.
Mu Bibazo Byabajijwe Umuyobozi W′akarere,hibanzwe Ku Bikorwa By′ubukerarugendo Biherutse Gusurwa N′abanyamakuru Muri Media Tour, Hagaragajwe Amahirwe Ahari Mu Ishoramari Muri Kayonza Bishingiye Kuri Parike Y′akagera, Ibiyaga Byinshi,kuba Kayonza Ari Umutima W′intara Y′iburasirazuba,hanabazwa Ku Mihanda Itarakorwa Neza Iherereye Muri Ako Karere.
ibibazo By′abanyamakuru Byagarutse Ku Kunoza Imitangire Ya Serivisi, Aho Usanga Mu Ma Resitora Batagira Serivisi Inoze,hanabajijwe Ku bibazo Biganisha Ku Iterambere Ry′abaturage Ndetse N′ibikeneye Ubuvugizi.
Yagize Ati:”ku Iterambere Ry′umuturage Turateganya Kuba 2024 Buri Muturage Utuye Mu Karere Kacu Ko Azaba Afite Umuriro ,tukaba Turi Gufatanya Na Reg Mugupanga Gahunda Zo Kugezaho Abaturage Umuriro,ku Mitangire Ya Serivisi Itanoze Tuzakangurira Abikorera Gutanga Serivisi Inoze Kuko Aribyo Bizatuma Batera Imbere Kandi Bigateza N′akarere Kacu Imbere.”

Umuyobozi W′akarere Yasoje Avuga Ko Agiye Gukurikirana Vuba Ibibazo By′abaturage Byabajijwe Bikeneye Ubuvugizi,anasaba Abashoramari Kuza Kubaka Amahoteri Muri Kayonza,no Gushora Imari Mubikorwa By′ubuhinzi n’ubwindabo.
Ni inkuru yateguwe na ABAWEDAWE Immaculee