Umukunzi wa The Ben yamubajije igisubizo gikomeye aho yamubajije ku by’urukundo rwe na Miss Uwicyeza Pamela agira ati rwaba rwarashonze cyangwa yasanze ataryoshye
Umuhanzi MUGISHA Benjamin uzwi nka The Ben yabajijwe n’umufana we ikibazo gikomeye abinyujije mu mvugo idasanzwe akaba yashatse kwibaza icyaba cyaratumye ubukwe bw’uyu muhanzi na Miss Uwicyeza Pamella bagejeje iki gihe batarakora ubukwe.
Uyu mufana ukoresha amazina ya mugisha2360 kuri instagram akaba yashatse kumenya aho urukundo rwe na Miss UWICYEZA Pamela rugeze cyangwa niba yaba yarasanze uyu mukobwa atameze neza.
Uyu yerekeje kuri Instagram ku mafoto ya Uwicyeza Pamela yandikira aba bombi agira ati:” Ese THEBEN BYARAMUJABUTSE OR YUMVISE BITARYOSHYE”?
Ibi uyu mukunzi yabibajije nyuma yuko urukundo rw’aba bombi rudaheruka kuvugwa cyane nyuma yo kubona amashusho agaragaza inseko n’ubwiza bw’uyu mukobwa wambitswe impeta na The Ben mu minsi ishize.
Uyu mufana kubona aya mashusho ya UWICYEZA Pamella bikaba byabaye nk’ibimukangura akongera kwibuka ibyabo.
Kugeza ubu yaba The ben na Miss Pamella nta numwe wagize icyo asubiza kuri iki kibazo ndetse yewe bakaba bakomeje kuruca bakarumira.
Kurikira iyi video yatumye umufana wa TheBen amubaza ikibazo gikomeye:Â

Aha ni video igaragaza uko byari byifashe mu misni ishize ubwo Uyu muhanzi yambikaga uyu mukobwa impeta :
Amafoto ya TheBen na Miss UWICYEZA Pamella