Ihuriro Nyarwanda ry’Abafite ubumuga bwo kutabona RUB ku bufatanye n’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda barasaba amadini n’amatorero kubaha agaciro kuko nabo ari abantu
Ibi ni ibyagarutsweho mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kur’uyu wa mbere tariki ya 11 Nzeri 2023 aho bamwe mu bagize RUB bavuze ko usanga badahabwa agaciro mu nsengero nyamara nabo baba bakeneye agakiza nk’uko biba ku bandi bantu badafite ubumuga.
Dr Kanimba Donatille ukuriye RUB avuga ko hari abafite ubumuga bwo kutabona birengagizwa nyamara bashobora guhabwa agaciro nabo bakaba baba abavugabutumwa beza cyangwa abapadiri beza akaba ariho ahera asaba ko nabo bakwiriye guhabwa agaciro mu rusengero.
Agira ati:”Kudaha agaciro abafite ubumuga bwo kutabona ntabwo buri mu bantu basanzwe gusa ahubwo buri no mu nsengero gusa iyo babimenye bahita babikosora, urugero natanga nuko hari abapasiteri bafite ubumuga bwo kutabona kandi iyo urebye usanga babikora neza akaba ariyo mpamvu rero mvuga ko dukwiriye guhabwa agaciro”.
Dr Kanimba akomeza avuga ko ababazwa no kuba hari aho usanga abafite ubumuga bashungerwa nyamara bakabaye bafatwa nk’abandi bantu akavuga ko ibi biri mu bibahungabanya bikaba bikwiriye gucika.
Mukeshimana Jean Marie Vianey uyobora ikigo gifasha abatabona gusubira mu buzima busanzwe gikorera imasaka avuga ko bidakwiriye ko haba hari abantu bagiheza abafite ubumuga kugeza no mu nsengero.
Agira ati:”Uramutse uhuye n’ingorane mu gihe urimo kugenda ugahita uhuma, wabigenza ute ko uhita ubona isi ikwituyeho? Tekereza rero iyo umuntu ufite ubumuga bwo kutabona agera ahantu bakamuha akato birababaza cyane kandi ibi nti bikorwa murui rubanda gusa ahubwo ikibabaje nuko bimaze no kugera mu rusengero”.
Akomeza asaba itangazamakuru kubakorera ubuvugizi kuko gusigazwa inyuma no guhezwa kugeza nubwo bibabaho mu rusengero ari ikintu kibabaje ndetse kibashengura umutima.
Naho umunyamabanga mukuru w’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Past Viateur Ruzibiza avuga ko mu guha agaciro abafite ubumuga babakoreye Bibiliya izajya ibafasha mu gukurikira ijambo ry’Imana nk’abandi bakirisitu ikaba ari Bibiliya Ijambo ry’Imana, gusa akavuga ko hakiri imbogamizi z’ubushobozi kugira ngo babashe gukora izibakwiriye ariko akizeza ko ubuvugizi buzakomeza gukorwa kugira ngo hashakishwe ubushobozi bwo gukora Bibiliya zihagije kur’aba bantu bafite ubumuga bwo kutabona.

Asaba abayobozi b’amadini n’amatorero gutega amatwi abafite ubumuga bwo kutabona bakabereka ko nabo hari ibyo bashoboye bakabaha umwanya ntibabaheze kuko ngo iyo wubaha Imana wubaha n’abaremwe n’Imana.
Ni ikiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti:”Bibiliya Ijambo ry’Imana mu nyandiko y’abafite ubumuga bwo kutabona. Zaburi 119:105″.
Ihuriro ry’abafite ubumuga bwo kutabona ryashinzwe mu mwaka w’1994 nyuma yo kubona ko hakiri abantu baheza abafite ubumuga bwo kutabona kugeza n’ubwo bibera mu rusengero.


 Â