Ni mu gikorwa cy’impurirane cyo guha abafite ubumuga bwo kutabona batishoboye Inkoni yera (Inkoni y’abatabona) ibafasha mu buzima bwa buri munsi no gutangiza gahunga y’Umwana mu Rugo igamije guherekeza no gusubiza mu buzima busanzwe abavuye mu bigo ngororamuco, igikorwa cy’Umuryango Sowing Hand Rwanda cyabereye ku cyicaro cy’Akarere ka Ngoma kuwa gatanu tariki ya 8 Mata 2022.
Nyirabikari Vestine utuye mu murenge wa Murama mu karere ka Ngoma, afite ubumuga bwo kutabona. Ni umwe mu bantu 30 bahawe inkoni yera izajya ibafasha kugenda no kubaho ubuzima bifuza. Avuga ko kugira ubwo bumuga byamuteye ubukene bukabije, bukamuzanira ihungabana n’ipfunwe ryo kutabona uko ajya aho ashaka igihe abishakiye.

Yagize ati “Kutabona bituma mbera abo mu rugo umutwaro, kuko iyo nkeneye kugira aho njya nko ku isoko cyangwa ku murenge n’ahandi biusaba ko hari umperekeza namubura nkagumama mu rugo. Kuba Sowing Hand impaye inkoni yera, ni nkaho impaye kubona kuko ngiye kujya nigenza, ntawe mbereye umutwaro.”
Uyu mubyeyi yongeyeho ko yari yarahinamiranye amaguru kubera kutagenda cyane, none ngo kuko abonye inkoni yera agiye kujya atembera amenye aho abandi bageze.
Madamu Niyibizi Consolatrice ushinzwe ubuvugizi n’bikorwa bidaheza mu muryango Sowing Hand Rwanda, mu gusobanurira abari aho akamaro k’Inkoni yera yagize ati: “Iyi nkoni Yera ni amaso y’utabona, ni inshuti nziza, ni ubushobozi bw’uyifite, ni ubuzima. Uretse kuba ifasha uyifite kumenya inzira anyuramo, ni n’umutekano we. Kuko ufite ikibando wicumbye ugenda mu muhanda, ntibyakorohera utwaye ikinyabiziga kumenya ko ufite ubumuga, ariko iyo ufite inkoni yera, ayibonera kure akaguhigamira cyangwa akagutegereza.”

Consolatrice nawe ufite ubumuga bwo kutabona, yongeyeho ko ko inkoni yera ikuraho imbogamizi nyinshi kandi ihindura ubuzima igatuma buhenduka kurushaho, kuko igufasha gukora imirimo itandukanye aho ariho hose, itanga umudendezo, igatuma utabera umutwaro abo mubana n’ibindi.

Muri iyi gahunda ubwo hatangwaga inkoni Year igahabwa abantu 30 batishoboye bafite ubumuga bwo kutabona, Bwana BYUKUSENGE Jean de Dieu Umuyobozi Nshingwabikorwa yatangaje ko biri mu byari biteganyijwe mu mpera z’umwaka wa 2021, aho izi nkoni zagenewe Akarere ka Ngoma, muri gahunga ngarukamwaka isanzwe ikorwa mu mpera z’umwaka yiswe “White Cane Campaign” gahunda iba igamije gukora ubukangurambaga kuri iyo nkoni ko kuyishakira abayikeneye batishoboye.
Yagize ati: “Tubifashijwemo n’abafatanyabikorwa batandukanye twegeranyije inkoni zisaga 60, harimo izo twatanze mu Karere ka Gasabo ku munsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga, izindi ni izi twazanye mu Karere ka Ngoma mu rwego rwo gufatanya nako kwesa umuhigo wo gufsaha abafite ubumuga kubona insimburangingo n’inyunganirangingo”

Umuyobozi w’ishami ry’imibereho myiza mu Karere ka Ngoma, Bwana Hakuzwimana Gedeon wari uhagarariye Akarere ka Ngoma muri uyu muhango, yashimiye umuryango Sowing Hand Rwanda uruhare rwawo mu iterambere r’abaturage by’umwihariko abafite ubumuga, yongeraho ko izi nkoni zahawe abatabona batishoboye zitumye umuhigo akarere kihaye wo gufasha abafite ubumuga kubona inshimburangingo ugera kuri 71.6%.
Hakuzwimana ati “Twishimiye inkunga y’umuryango Sowing Hand Rwanda yo guha inyunganirangingo abafite ubumuga bwo kutabona 30, kandi natwe dusigaranye inshingano yo kubafasha kumenya uko iyi nkoni ikoreshwa”
MPOREBUKE Noel