Abantu banyuranye barimo abagabo n’abagore batangaye nyuma yo kubona Umugabo witwa Jonah Falcon ufatwa nk’ufite ubugabo bunini cyane ku isi akaba yihariye kuko bivugwa ko ngo ubugabo bwe bukabakaba mu mavi.
Jonah afite imyaka 54 yavukiye ahitwa Brooklyn, New York ho muri Amerika.
Uyu Jonah Falcon ubusanzwe akunda siporo cyane ndetse akaba n’umunyamakuru kuri Televiziyo
Ikinyamakuru bestinau.net dukesha iyi nkuru gitangaza ko Jonah yamenyekanye bwa mbere nk’ufite igitsina kiruta ibindi biriho kw’isi mu mwaka wa 1999.
Uyu mugabo avuga ko igitsina cye gipima santimetero 34.29 mu gihe cyahagurutse,avuga kandi ko bijya bimugora gusobanura ingano y’ubugabo bwe kuko ngo nawe azi ko ari bunini cyane.
Avuga ko abagore iyo bumvise uburyo igitsina cye kingana bamugaragariza ko batamwishimiye, bagakeka ko ari umuntu mubi bikamutera ipfunwe. Jonah avuga kandi ko anyura ahantu, benshi bakamusaba kubereka ubugabo bwe ,abandi bakamubwira ngo abupimire imbere yabo kugirango bashire amatsiko.
