Mu gihe bamwe banga gukora ubukwe kubera ubushobozi buke aba bo muri Zimbabwe ntibatinze ku bushobozi buke kuko bahisemo kugendera mu ngorofani.
Nyuma yo gukora ubukwe bwabo aba bageni bahindutse abasitari aho ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye hari gucicikana amafoto y’aba bageni.
Uyu mugabo ngo bamwe babanje kumuca intege ubwo yavugaga ko azagenda mu ngorofani bamubwira ko ari igikorwa kidakwiye umugabo ariko we ababwira ko ibyo atabyitayeho ko icyangombwa aruko ubukwe butaha.
Ibi byabereye mu gihugu cya Zimbabwe aho umugabo yagiye gusezerana yahetse umugore we mu ngorofani agenda amusunika umugore yicaye umugabo asunika bagenda banyura mu bantu aho baciye induru bakayiha umunwa.
Si uwo wenyine kuko nanone haciyeho undi mugeni ahetse umugabo we ku igare nabo berekeje mu rusengero imbere y’Imana kugira ngo basezerane.
Ni amafoto yakomeje kugenda ahanahanwa n’abatari bake bakoresha imbuga nkoranyambaga bayaganiraho ndetse abenshi bakagaragaza kumirwa cyane mu gihe bene gukora ubukwe bo batangaje ko ibyo kubaseka no kubaha inkwenene bo ntacyo babyitayeho.