Mu karere ka Gicumbi, ku ishuri ryisumbuye rya Ndayabana haravugwa inkuru y’abanyeshuri barenga 30 baguwe nabi n’isombe bagaburiwe ku ishuri bikarangira bajyanywe kwa muganga, aho Imana yakinze akaboko bikarangira badapfuye.
Ababyeyi barerera mu rwunge rw’amashuri rwa Ndayabana, ruherereye mu murenge wa Bwisige,mu karere ka Gicumbi bacitse igikuba nyuma y’aho abana babo bajyanywe mu kigo nderabuzima cya Mukono nyuma yo kurya isombe ikabagwa nabi.
Bikekwa ko iyi sombe yaba itari iteguye neza kuko aba babyeyi basaba ko isombe batajya bayigaburirwa ku ishuri kuko ngo isaba ubuhanga mu kuyiteka.
Umwe mu baganiriye n’itangazamakuru yagize ati:” Dufite impungenge z’abana bacu, erega bashobora no gupfa, nkubu abana bacu babimye indangamanota ngo nuko twabuze amafaranga yo kubishyurira ngo barire ku ishuri, dukora uko dushoboye turayatanga ,none aho bakagaburiye abana bacu neza bari kubagaburira isombe idahiye.”
Aba babyeyi bakomeza bavuga ko isombe itakagaburiwe abana babo kuko n’iyo bayitetse mu rugo bisaba kuyitondera.“Buriya iyo sombe bayujujemo amazi, isombe niyo bayitetse mu rugo tuba dufite ubwoba, rero bakagiye babagaburira indi ndyo.”
Undi nawe agira ati :” ko abana se bagiye kwa muganga bavuga ko bariye isombe, n’ubu hari abari kugenda muri iri joro, gusa isombe yakavuye mu byo batekerwa pe!.”
Umuyobozi wa G.S Ndayabana Felix Rurimbya , avuga ko iki kibazo gishobora kuba cyatewe nuko abanyeshuri bataherukaga kurya isombe.
Agira ati: “Mu gihembwe gishize twarayitekaga tukayivanga mu bishyimbo nta kibazo byateraga , nuko ahari bari bamaze iminsi batayirya”.
Uyu muyobozi avuga ko abana bari bajyanywe kwa muganga ubu basubiye iwabo.
Bamwe mu babyeyi basaba ba nyir’amashuri kujya bashaka abize ibyo guteka kugira ngo bamenye indyo iboneye batekera abanyeshuri.
Ubwo twateguraga iyi nkuru twashatse kumenya icyo Minisiteri y’ubuzima ivuga kur’iki kibazo ndetse no kumenya niba koko aba bana mu bizamini bafashwe kwa muganga bigaragaza ko koko bari bazize isombe gusa ntibaratwitaba tukaba tuzabagezaho ibindi kur’iyi nkuru mu nkuru zacu zitaha.