Tuesday, October 3, 2023
  • Login
IBENDERA.COM
Advertisement
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
IBENDERA.COM
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
Home NTIBISANZWE HOME

Abagore bahohotera abagabo babo bagiye guhura n’ibibazo

Anaclet NTIRUSHWA by Anaclet NTIRUSHWA
2022/09/14
in HOME, AMAKURU
0
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on Twittershare on googleshare on whatsap

Abitabiriye inama rusange ya 21 y’inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Igihugu bavuze ko bagiye guhangana n’abagore bumva nabi ihame ry’uburinganire n’iterambere bagahohotera abagabo babo

Ibi byagarutsweho kur’uyu wa kabiri tariki 13Nzeri 2022 i Kigali mu Rwanda aho bamwe mu bagore bavuga ko ibi bidakwiye.

IZINDI NKURU WASOMA

Abahanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bungutse umuhanzi mushya uzanye imbaraga zidasanzwe

Burundi: Kubera Big Fizzo abarundi barakariye The Ben ari ku rubyiniro

NYIRAJYAMBERE Bellancille Umuyobozi w’inama y’Igihugu y’abagore avuga ko batangiye gahunda yo guhangana n’abo bagore yaba ababikora nkana cyangwa ababikora kubera iryo hame batazisobanukiwe.

Agira ati:” Yenda nta nubwo bamwe baba barasobanukiwe neza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye cyangwa bakaba batarabona amakuru, iyo umuntu adafite amakuru ashobora gukora ikintu nabi ariko abo bose twabafatiye ingamba, hari agatabo twateguye tugiye kujya twifashisha mu kubigisha”.

Asoza agira ati:” mu mugorba w’umuryango tuzajya tuhahurira n’urubyiruko, abagore n’abagabo hanyuma tubaganirize tubasobanurire kandi tubahugure, turahamya ko abakoraga ibyo batazongera kuko ubuyobozi bwacu bwiza bwduhaye umurongo ariko kandi nugukomeza ubukangurambaga kuko hamwe na hamwe usanga binaturuka no ku makimbirane yo mu ngo”.

Ni mu gihe Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango, Prof Jeannette Bayisenge avuga ko hari ibibazo bicyugarije umuryango aho avuga ko bagiye kongera ubukangurambaga kugira ngo umuryango ubeho utekanye. Agira ati:” Nubwo hari ibigenda bikorwa ariko hari n’ibyo tuzakomeza gukora kugira ngo umuryango ubeho utekanye, umusaruro uragaragara ariko n’inzira iracyari ndende, tuzakomeza gukora ubuvugizi kugira ngo abagize umuryango babeho bombi batekanye”.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango, Prof Jeannette Bayisenge

Ni mu gihe urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda RIB ruvuga ko mu myaka ibiri ishize nukuvuga kuva mu kwezi kwa 7/2019 kugera mu kwa 8/ 2021, hagaragaye abagabo 1,008 bangana na 8% batanze ibirego by’uko bakorewe ihohoterwa n’abagore babo aho abagabo 921 bangana na 18% aribo batanze ibirego ko bakubiswe bagakomeretswa nabo bashakanye.

Naho Raporo ngarukamwaka y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, yo mu 2020, yerekanye ko hagati ya 2016 na 2019, abagabo 7210 bakorewe ihohoterwa mu gihugu cyose.

Icyakora iyi Raporo yerekana ko ubukana bw’ibi byaha bugenda bugabanuka kuko ngo nko muri 2018, abagabo bahohotewe bari 2015 mu gihe mu mwaka wa 2016 babaye 998 aho abagabo bashya bakorewe ihohoterwa bagasigirwa ibimenyetso byaryo ku mubiri nko gukomeretswa bangana na 6113 mu gihe abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari 1097.

NYIRAJYAMBERE Bellancille Umuyobozi w’inama y’Igihugu y’abagore

Anaclet NTIRUSHWA, Ibendera.com

Facebook Comments Box

Related Posts

HOME

Abahanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bungutse umuhanzi mushya uzanye imbaraga zidasanzwe

October 3, 2023
1.5k
HOME

Burundi: Kubera Big Fizzo abarundi barakariye The Ben ari ku rubyiniro

October 2, 2023
1.4k
AMAKURU

Nyanza: Umusore yiyahuriye muri kasho

October 2, 2023
1.4k
HOME

Pasiteri yongwe yafunzwe, akurikiranweho ibyaha bifitanye isano n’uburiganya

October 2, 2023
1.5k

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIGEZWEHO

Abahanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bungutse umuhanzi mushya uzanye imbaraga zidasanzwe

October 3, 2023

Burundi: Kubera Big Fizzo abarundi barakariye The Ben ari ku rubyiniro

October 2, 2023

Nyanza: Umusore yiyahuriye muri kasho

October 2, 2023

Pasiteri yongwe yafunzwe, akurikiranweho ibyaha bifitanye isano n’uburiganya

October 2, 2023

Mu nama z’Abaturage hagiye kujya hatangwa ubutumwa ku itegeko ryo gukuramo inda mu buryo byemewe

September 28, 2023

Abamotari bakoresha Moto za Spiro bagiye kujya bishyurirwa Mutuelle

September 25, 2023

Ngororero: Umukobwa aratabaza nyuma yo guhemukirwa n’uwo yihebeye

September 25, 2023

Mu rukiko Kazungu yatanze umukoro ku mucamanza wamuburanishije

September 22, 2023

Eden Care, igisubizo mu kwivuza hakoreshejwe ikoranabuhanga

September 22, 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Facebook Twitter Youtube Instagram LinkedIn

ABO TURI BO

  1. IBENDERA.COM ni igitangazamakuru cya IBENDERA NEWS AGENCY gikorera kuri murandasi (internet) kikaba kibarizwa mu Rwanda, mu mujyi wa KIGALI. Dutangaza Inkuru z’amahoro kandi zishingiye ku kuri. Turataara, tugatunganya hanyuma tugatangaza Inkuru zo ku isooko. Icyubahiro, Agaciro n’imibereho myiza ya muntu niyo ntero yacu!

IBYO DUKORA

  1. -Kwamamaza
    -Video production
    -Photography
    -Live streaming
    -Web development
    -Hosting
    -Domain registration
    -Amatangazo/Cyamunara
    -Wedding videography
    -Covering/Reporting news

CONTACT

Niba ushaka gutanga amakuru n’ubuhamya cg ukaba wifuza ubuvugizi ushobora kutwandikira cg ukaduhamagara kuri address zikurikira:

E-mail: [email protected]
or [email protected]
Ushobora kuduhamagara cg ukatubona kuri whatsap number: +250781807740
or +250728821308

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In