Abitabiriye inama rusange ya 21 y’inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Igihugu bavuze ko bagiye guhangana n’abagore bumva nabi ihame ry’uburinganire n’iterambere bagahohotera abagabo babo
Ibi byagarutsweho kur’uyu wa kabiri tariki 13Nzeri 2022 i Kigali mu Rwanda aho bamwe mu bagore bavuga ko ibi bidakwiye.
NYIRAJYAMBERE Bellancille Umuyobozi w’inama y’Igihugu y’abagore avuga ko batangiye gahunda yo guhangana n’abo bagore yaba ababikora nkana cyangwa ababikora kubera iryo hame batazisobanukiwe.
Agira ati:” Yenda nta nubwo bamwe baba barasobanukiwe neza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye cyangwa bakaba batarabona amakuru, iyo umuntu adafite amakuru ashobora gukora ikintu nabi ariko abo bose twabafatiye ingamba, hari agatabo twateguye tugiye kujya twifashisha mu kubigisha”.
Asoza agira ati:” mu mugorba w’umuryango tuzajya tuhahurira n’urubyiruko, abagore n’abagabo hanyuma tubaganirize tubasobanurire kandi tubahugure, turahamya ko abakoraga ibyo batazongera kuko ubuyobozi bwacu bwiza bwduhaye umurongo ariko kandi nugukomeza ubukangurambaga kuko hamwe na hamwe usanga binaturuka no ku makimbirane yo mu ngo”.
Ni mu gihe Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango, Prof Jeannette Bayisenge avuga ko hari ibibazo bicyugarije umuryango aho avuga ko bagiye kongera ubukangurambaga kugira ngo umuryango ubeho utekanye. Agira ati:” Nubwo hari ibigenda bikorwa ariko hari n’ibyo tuzakomeza gukora kugira ngo umuryango ubeho utekanye, umusaruro uragaragara ariko n’inzira iracyari ndende, tuzakomeza gukora ubuvugizi kugira ngo abagize umuryango babeho bombi batekanye”.

Ni mu gihe urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda RIB ruvuga ko mu myaka ibiri ishize nukuvuga kuva mu kwezi kwa 7/2019 kugera mu kwa 8/ 2021, hagaragaye abagabo 1,008 bangana na 8% batanze ibirego by’uko bakorewe ihohoterwa n’abagore babo aho abagabo 921 bangana na 18% aribo batanze ibirego ko bakubiswe bagakomeretswa nabo bashakanye.
Naho Raporo ngarukamwaka y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, yo mu 2020, yerekanye ko hagati ya 2016 na 2019, abagabo 7210 bakorewe ihohoterwa mu gihugu cyose.
Icyakora iyi Raporo yerekana ko ubukana bw’ibi byaha bugenda bugabanuka kuko ngo nko muri 2018, abagabo bahohotewe bari 2015 mu gihe mu mwaka wa 2016 babaye 998 aho abagabo bashya bakorewe ihohoterwa bagasigirwa ibimenyetso byaryo ku mubiri nko gukomeretswa bangana na 6113 mu gihe abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari 1097.

Anaclet NTIRUSHWA, Ibendera.com