Abahanzi 13 barimo Bull Dogg, Diplomat, Ish Kevin, Juno Kizigenza, Gabiro Guitar, B-Threy, Bushali, Papa Cyangwe, Symphony Band, Active na Confy basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.
Kur’uyu wa Mbere, tariki 11 Mata 2022 mu rwego rwo kwibuka no kunamira inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni mu mwaka w’1994 abahanzi nyarwanda basuye urwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.
Aba bahanzi bahurijwe hamwe n’Umunyamakuru Luckman Nzeyimana [Lucky] usanzwe akorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, by’umwihariko kuri Televiziyo y’u Rwanda.
Uyu munyamakuru avuga ko batekereje iki gikorwa mu rwego rwo kwigisha abahanzi bato amateka y’ibyabaye mu 1994 no gukomeza gufasha abakuru gutekereza cyane ku byabaye no guharanira ko bitazongera kubaho ukundi.
Nzeyimana kandi yavuze ko iki gikorwa we na bagenzi be bari mu myidagaduro bateganya ko cyajya kiba kenshi kugira ngo abahanzi bo ubwabo bamenye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi bakomeze guharanira ko ibyabaye bitakongera kubaho ukundi.
Yavuze ko abahanzi batoranyijwe nta kindi kigendeweho uretse kuba ari bo yegereye bakabasha kuboneka.