Abahanzikazi Vestine na Dorcas baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ubu bari kubyinira ku rukoma nyuma y’uko indirimbo yabo”SI BAYARI” yujuje miliyoni 2 z’abamaze kuyireba kuri youtube.
Aba bombi ubu bari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko iyi ndirimbo yabo yamazekurebwa n’abasaga miliyoni 2 mu gihe kingana n’amezi 2 gusa.
Aba bahanzikazi babinyujije ku rukuta rwabo rwa instagram bamenyesheje abafana babo ko bafite ibyishimo bikomeye baterwa n’uko indirimbo yabo bise “Si Bayari” yamaze kwesa agahigo ko kuba irebwe n’abantu basaga miliyoni 2 mu gihe gito.
Aba bahanzikazi bagize bati:”2M in 2months ohh! Thank you for being a blessed nation to us🙏 #SiBaYali very Soon we are preparing Agood thing #Arakiza”.
Vestine na Doruka ni abahanzikazi bamenyerewe mu ndirimbo za gospel bo mu Rwanda. Bafatwa nk’abahanzi bakiri bato ba gospel mu Rwanda. Dorukasi niwe mukuru mu myaka mu gihe Vestine ariwe muto . Umuziki wabo urakuzwe cyane, ibintu bigaragaza ko aba bombi bafite impano ikomeye.
Ubu Doruka afite imyaka 17 mugihe Vestine afite imyaka 16 gusa.
Kugeza ubu bafite indirimbo zirenga 5 zikomeye za gospel zirimo:” SI BAYARI, NAHAWE IJAMBO N’izindi,…