Umujyi wa Kigali ukomeje gutakambira Sena ku kibazo cy’ubujura kirushaho gufata indi ntera aho Magingo aya Umujyi wa Kigali ugeze aho ukoresha ingengo y’imari ya miliyari 1,2 y’amafaranga y’u Rwanda mu kurwanya inzererezi arizo zivamo abajura.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwasabye komisiyo ya Sena ishinzwe ubukungu n’imari kuwukorera ubuvugizi buzafasha mu kurwanya ubuzerezi n’ubujura bikorerwa mu bice bitandukanye bigize uyu mujyi.
Magingo aya Umujyi wa Kigali ugeze aho ukoresha ingengo y’imari ya miliyari 1,2 y’amafaranga y’u Rwanda, mu bikorwa bijyanye no kurwanya ubuzererezi birimo iby’abana bo ku muhanda, abasabiriza n’abafatirwa mu bujura cyangwa ibiyobyabwenge.
Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Imiyoborere n’Imibereho Myiza mu Mujyi wa Kigali, Munyandamutsa Jean Paul, yabwiye abasenateri ko uko Umujyi ukura ari na ko ikibazo cy’ubuzererezi gikomera.
Ati:“Ikintu kijyanye no guhangana n’ubuzererezi twagitangagaho miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda mu myaka ibiri yashize, umwaka ushize zabaye miliyoni 600 Frw, uyu mwaka ni miliyari 1,2 Frw kandi ibyo dukora ni bito cyane ugereranyije n’ibyo tugomba gukora.”
Visi Perezida wa Komisiyo ya Sena y’ubukungu n’imari, Nyinawamwiza Laetitia, yavuze ko ikibazo cy’ubuzererezi kirimo gifata indi ntera aho yabyise ubujura buterwa n’uko “Urubyiruko ruva mu ntara ruje gushaka imirimo mu Mujyi wa Kigali rwayibura rukihangira iyarwo y’ubujura.”
Yavuze ko mu duce twibasiwe n’ubujura, 80% tubarizwa mu Karere ka Nyarugenge harimo Nyamirambo, Kimisagara, Nyabugogo n’ahandi,… ahavugwa insoresore zambura abantu zitwaje ibyuma n’inzembe kandi zanyoye ibiyobyabwenge.
Ati “Bageze aho bakora ishyirahamwe, icyo kibazo gikomeje ntabwo tuzaba turimo twubaka ya “City of Life” cyangwa “Smart City” ahubwo na ba bandi bawujemo bazongera bawuhunge kubera ubujura.”
Yasabye ko uduce tugaragaramo ubujura bwinshi dukwiye gutekerezwaho hakaba hakwifashishwa “camera” ariko zikora zitari za zindi twifotorezaho nk’uko bikorwa mu mijyi y’ahandi iteye imbere.
Mu minsi ishyize Umuyobozi nshingwabikorwa w’akarere ka Nyarugenge Ngabonziza Emmy yatangaje ko abana bakomoka ku ndaya aribo biganje mu nzererezi by’umwihariko muri Nyarugenge.
Imibare yo mu mwaka wa 2019 Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Igororamuco (NRS) cyagaragaje ko 20% by’abana bagororwa basubira mu bikorwa by’ubuzererezi aho NRS ivuga ko buri mwaka kigorora abana bari hagati 1800 n’ibihumbi 2 kandi buri kwezi kigakoresha miliyoni 80 z’amafaranga y’u Rwanda mu kwita ku bana baba bari mu bigo by’igororamuco hatarimo ayo guhemba abakozi.



Yanditswe na Clement H BAGEMAHE