Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko ifite gahunda yo gusimbuza abajyanama b’ubuzima bageze mu zabukuru uyu murimo ukinjirwamo n’abakiri bato kugira ngo barusheho gutanga umusanzu na serivisi neza.
Minisiteri y’ubuzima mu bushakashatsi yakoze byagaragaye ko hari abajyanama b’ubuzima bagiye mu zabukuru n’abaretse ako kazi bitewe n’impamvu zirimo no kwimuka.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Daniel Ngamije, yavuze ko basanze abantu bafite imyaka iri hagati ya 21 na 45 ari bo babasha gukurikirana neza gahunda zose z’abajyanama b’ubuzima, ari nayo mpamvu hatekerejwe ku mpinduka.
Dr. Ngamije yavuze ko ikigamijwe ari uko abajyanama b’ubuzima batanga serivisi nziza.

Minisitiri Ngamije yagize ati:“Dushaka ko batanga serivise mu buryo bukomatanyirije hamwe aho kugira ngo tugire abajyanama bahuguwe muri gahunda zitandukanye, bose uko ari bane bahurira mu mudugudu umwe aho umwe aba adashabora gukora iby’undi ashoboye, mu gihe atabonetse serivisi ntizibashe kuboneka ku bazikeneye.”
Gahunda yo gusimbuza aba bajyanama b’ubuzima bakuze isanze mu Rwanda habarurwa abajyanama b’ubuzima bagera ku bihumbi 50, biteganyije ko bazagabanuka bakagera ku bihumbi 35 babasha gutanga serivisi nziza kandi zihuse.
Yanditswe na Clement H BAGEMAHE