Imodoka yari itwaye ikipe y’umupira w’amaguru muri Brazil, yahanutse ku kiraro kireshya na metero hafi 10 birangira abakinnyi 4 bahasize ubuzima.
Abandi bakinnyi 29 bakomerekeye muri iyi mpanuka yabereye ahitwa Além Paraíba muri Brazil, ubwo umushoferi wari utwaye iyi kipe yitwa Esporte Clube Vila Maria Helena yananirwaga kuyobora iyi modoka.
Ntabwo amazina y’abaguye muri iyi mpanuka bavuzwe ariko byemejwe ko ari ingimbi ziri hagati y’imyaka 14 na 17 n’umuntu umwe ukuze nk’uko byatangajwe na G1 reports.
Iyi kipe yari igarutse mu mujyi wa Duque de Caxias ivuye mu mukino w’irushanwa ryo ku rwego rw’igihugu ryitwa Ubaporanga National Cup tournament.
Iyi modoka yarenze ikiraro yikubita mo hasi ubwo umushoferi yataga umuhanda wa BR-116.
Abakinnyi 24 bagize ibikomere bajyanwe mu bitaro bya São Salvador,mu gihe abandi batanu bajyanwe ku bindi bya Casa de Caridade Leopoldinense, i Leopoldina.
Abashinzwe ubutabazi bahise bagera ahabereye impanuka mu gitondo cyo kur’uyu wa mbere batangira ibikorwa by’ubutabazi.
Iyi kipe yahuye n’aka kaga ubwo yari ikubutse mu mukino yakinnye na Simonesia ku cyumweru.
Iyi kipe ikaba yari iya mbere mu batarengeje imyaka 18 ikaba n’iya kabiri mu batarengeje imyaka16.
Umwana w’imyaka 16 warokotse yabwiye TV Integração ko yagize amahirwe kuko yari yicaye inyuma mu gihe igice cy’imbere cy’iyi modoka cyose cyangiritse. Undi we yavuze ko yagerageje kuva muri bisi kubera ko mugenzi we yabashije gufungura urugi.
Kugeza ubu hakomeje gukorwa ubutabazi ari nako hihanganishwa imiryango y’ababuze ababo.
Clement BAGEMAHE