Sunday, March 26, 2023
  • Login
IBENDERA.COM
Advertisement
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
IBENDERA.COM
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
Home NTIBISANZWE

Abakobwa b’abanyeshuri barasabwa gufunga amaguru bagafungura ibitabo

Anaclet NTIRUSHWA by Anaclet NTIRUSHWA
2022/01/14
in NTIBISANZWE, AMAKURU
0
1.4k
VIEWS
Share on FacebookShare on Twittershare on googleshare on whatsap

Minisitiri w’ubuzima w’akarere muri Afurika y’epfo yanenzwe bikomeye muri iki gihugu nyuma yuko abwiye abanyeshuri b’abakobwa gufungura ibitabo byabo hanyuma bagafunga amaguru yabo

Aya magambo Uyu Minisitiri w’ubuzima w’intara ya Limpopo, yayavuze ku wa gatatu ubwo yari yasuye ishuri ryisumbuye rya Gwenane riri mu gace ka Sekgakgapeng, ku munsi wa mbere w’umwaka mushya w’amashuri.

Yabwiye abanyeshuri ati: “Ku mwana w’umukobwa ndagira nti: Fungura ibitabo byawe, ubundi ufunge amaguru yawe. Wifungura amaguru yawe, fungura ibitabo byawe. Murakoze cyane”.

Yongeyeho ko abakobwa barimo gushukwa n’abagabo bakuru bifashishije imisatsi ihenze y’imiterano ndetse n’amatelefone agezweho.

Amagambo ye yatumye anengwa bikomeye, nyuma y’uko videwo y’ijambo rye ishyizwe ku mbuga nkoranyambaga.

BBC itangaza ko Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga yanditse ati: “Ubu si uburyo buboneye [bukwiye] bwo kuganiriza abana ku ihohoterwa, ku mibonano mpuzabitsina no ku kwifatira icyemezo ku kuyikora”.

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi Siviwe Gwarube yavuze ko ayo magambo “ateje ikibazo gikomeye”.

Mu butumwa bwo kuri Twitter, yagize ati: “Aka kari akanya ko kugirana ikiganiro gifatika n’aba banyeshuri ku kwifatira icyemezo ku gukora imibonano… None uregeka ikibazo ku bahohoterwa. Ugashyira igitutu kitari ngombwa ku bakobwa”.

 Madamu Ramathuba yabwiye urubuga rwa TimesLive rwo muri Afrika y’epfo ko amagambo ye yakuwe mu mvugo (context) yayo, kandi ko yayabwiraga n’abahungu.

Yagize ati: “Nasabye abahungu kwibanda ku masomo yabo no kutaryamana n’abakobwa”.

Yongeyeho ko abaturage ashinzwe mu ntara ya Limpopo “bakiriye neza ubutumwa” bwe.

Yagize ati: “Barimo banavuga ko bo batinya kuvuga ibi bintu kandi banshimiye kubera ko navuze ibintu uko biri nta guca ku ruhande”.

Imibare ya leta igaragaza ko abakobwa hafi 33,400 bafite munsi y’imyaka 17 babyaye muri Afurika y’epfo mu mwaka wa 2020.

Umuryango mpuzamahanga wita ku bana, Save the Children, uvuga ko kutagira ubumenyi bwimbitse ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina ndetse no kutabona serivisi z’ubuzima zikwiye kandi zihendutse, ari bimwe mu bintu by’ingenzi bituma abakobwa b’abangavu batwara inda muri Afurika y’epfo.

Minisitiri w’ubuzima w’akarere muri Afurika y’epfo

Facebook Comments Box

IZINDI NKURU WASOMA

Kayonza: umuyobozi w’akarere yagaragarije itangazamakuru uko ishusho Yako karere ihagaze

Kigali: Bamwe mu bagore bavuga ko bagihura n’ikibazo cyo guharikwa n’abo bashakanye

Related Posts

HOME

Kayonza: umuyobozi w’akarere yagaragarije itangazamakuru uko ishusho Yako karere ihagaze

March 25, 2023
1.4k
HOME

Kigali: Bamwe mu bagore bavuga ko bagihura n’ikibazo cyo guharikwa n’abo bashakanye

March 22, 2023
1.4k
HOME

Abanyarwanda barakangurirwa gutura mu mijyi mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubucucike

March 22, 2023
1.4k
HOME

Umukobwa yahuye n’akaga azira kwiyongeresha amabuno

March 21, 2023
1.4k

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIGEZWEHO

Kayonza: umuyobozi w’akarere yagaragarije itangazamakuru uko ishusho Yako karere ihagaze

March 25, 2023

Kigali: Bamwe mu bagore bavuga ko bagihura n’ikibazo cyo guharikwa n’abo bashakanye

March 22, 2023

Abanyarwanda barakangurirwa gutura mu mijyi mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubucucike

March 22, 2023

Umukobwa yahuye n’akaga azira kwiyongeresha amabuno

March 21, 2023

Birababaje: Ruhango,Umubiri w’umuntu umaze imyaka 9 mu biro by’Akagari udashyinguye

March 16, 2023

Ntibisanzwe! Umukobwa mwiza yaciwe amamiliyoni kubera kubenga

March 15, 2023

Ifoto y’Umunyamakuru Phil Peter yateye benshi gushimira Imana kubera uko imeze

March 15, 2023

Rwanda: Abarimu barabyinira ku rukoma, Abanyamakuru bicira isazi mu maso

March 14, 2023

Birababaje, Ubugome bukomeje gufata indi Ntera mu Rwanda

March 13, 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Facebook Twitter Youtube Instagram LinkedIn

ABO TURI BO

  1. IBENDERA.COM ni igitangazamakuru cya IBENDERA NEWS AGENCY gikorera kuri murandasi (internet) kikaba kibarizwa mu Rwanda, mu mujyi wa KIGALI. Dutangaza Inkuru z’amahoro kandi zishingiye ku kuri. Turataara, tugatunganya hanyuma tugatangaza Inkuru zo ku isooko. Icyubahiro, Agaciro n’imibereho myiza ya muntu niyo ntero yacu!

IBYO DUKORA

  1. -Kwamamaza
    -Video production
    -Photography
    -Live streaming
    -Web development
    -Hosting
    -Domain registration
    -Amatangazo/Cyamunara
    -Wedding videography
    -Covering/Reporting news

CONTACT

Niba ushaka gutanga amakuru n’ubuhamya cg ukaba wifuza ubuvugizi ushobora kutwandikira cg ukaduhamagara kuri address zikurikira:

E-mail: [email protected]
or [email protected]
Ushobora kuduhamagara cg ukatubona kuri whatsap number: +250781807740
or +250728821308

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In