Umwanditsi Timothy Njoroge agereranyije ubwenge abakurambere b’ abanyarwanda bari bafite asanga ubukoloni bwatumye abanyarwanda basiragizwa babuzwa gutekereza ndetse basubira inyuma mu inyurabwenge karemano.
Timothy Njoroge agira ati” Abakoloni basanze tugeze kure mu bijyanye n’ ubumenyamuntu, baradukuruye badusubiza inyuma cyane banaducamo ibice maze baratunyanyagiza, baratwandarika barangije baraduteranya.
Kutwigisha gusoma ibyabo bakatwibagiza ibyacu ni umwe mu mutego ukomeye ubukoloni bwabibye mu mitima y’ abanyarwanda ariko binatuma batubasha.
Akomeza avuga ko muri za 1900, ubwenge bw’ abanyarwanda b’ icyo gihe bwashoboraga kugaragarira mu mitekerereze yabo, imitegekere ariko cyane cyane yari yibumbiye mu migani yuzuye ubuhanga buhanitse.
Ati” Ku ikubitiro umukoloni yashyizeho itegeko ry’ uko nta mwana wagombaga kurenga mu wa kane w’ amashuri abanza kandi mu by’ ukuri ku myaka icumi umwana yabaga kairi muto ku buryo atashoboraga gusobanukirwa iyo migani”.
Ku kibazo kijyanye n’ uko gusoma ibitabo ndetse n’ inyandiko bitabaga mu buzima bw’ abanyarwanda bo ha mbere, Njoroge yabwiye IBENDERA.COM ko n’ ubwo batasomaga nk’ ubu ariko bari bafite ubwenge buhanitse niyo mpamvu abakoloni bakobanga kubanza kubibagiza ibintu bitatu by’ ingenzi babasanganye.
Ati” Icya mbere ni Imana, icya kabiri Inka n’ aho icya gatatu Ingoma ibyo bintu uko mbivuze byari bikomeye kuko nibyo byari bikubiyemo amabanga yose nta kundi rero umwera yagombaga kubidurumbanya bityo ingoma ye igafata intebe”.
Uyu mwanditsi yemeza kandi ko kuba abanyarwanda bo ha mbere bari bafite ubuhanga bwo gutekereza neza ibi bafitiye akamaro kandi bashoboye kwiyobora neza no kubana n’ abandi ibyo byatumye abera babatangarira ariko banifuza kubacamo ibice kugira ngo babaganze.


Gaston RWAKA