Ikigo Bookly Africa kigamije korohereza abitabira inama zitandukanye, abazitegura ndetse n’abandi bose bashaka gutembera mu Rwanda binyuze ku rubuga batangije arirwo Bookly Africa.
Ikigo bita Bookly Africa cyije ari igisubizo ku banyarwanda ndetse n’abanyamahanga mu rwego rwo kuborohereza mu gusura ibyiza bitatse u Rwanda, Ingendo, ama ticket y’indege, ama hoteri n’izindi serivisi zifite aho zihuriye n’ubukerarugendo.
Umwe mu bashinze uru rubuga NIYIGENA Amina aganira n’Itangazamakuru yavuze ko uru rubuga rwibanda cyane ku bukerarugendo rwo mu gihugu ndetse rukaba ruha cyane cyane urubuga urubyiruko n’abagore (Youth and Women empowerment).
Yagize ati:”Murabizi ko u Rwanda ruri hejuru cyane mu bijyanye n’ubukerarugendo ndetse no kwakira inama zikomeye, ni muri uru rwego twe nk’urubyiruko twashinze iki kigo cya Bookly Africa mu rwego rwo kugeza serivisi z’ikoranabuhanga ku bakeneye gukora ubukerarugendo cyangwa kwakira inama mu Rwanda.”
Yakomeje avuga ko igitekerezo cyo gushinga iki kigo kijyanye n’ingamba za leta y’u Rwanda zo guteza imbere ikoranabuganga muri kimwe mu byihutisha iterambere muri rusange.
Ikigo Bookly Africa gikorera mu mujyi wa Kigali kikaba kitezweho gusubiza bimwe mu bibazo by’abanyarwanda by’umwihariko abanyarwandakazi.
Ni mu gihe u Rwanda ruri mu bihugu bikomeje kwandika amateka mu kwakira inama zikomeye aho muri Kamena 2022 habereye inama yahuje abakuru b’ibihugu na za Guverinoma izwi nka CHOGM, ubu iheruka ikaba ari iya YouthConnekt.
Yanitswe na Christophe