Mu Karere ka Nyanza haravugwa abantu 5 bakurikiranyweho kwica Solange w’imyaka 29 bamuziza igiceri cy’ijana (100Frw).
Mu mudugudu wa Kigarama, mu kagari ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana, mu karere ka Nyanza haravugwa inkuru y’uko taliki ya 29 Gicurasi 2023Â hasanzwe umurambo w’umukobwa yapfuye, ubu hakaba hari abagera kuri 5 bamaze gutabwa muri yombi bazira guhekura uyu mukobwa.
Ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru kivuga ko icyo gihe inzego z’umutekano zageze ahabereye icyaha zinatwara uwo baketseho wese kwica uyu mukobwa.
Kugeza ubu hakaba hamaze gutabwa muri yombi abantu batanu ariko bikaba bivugwa ko babiri muri bo aribo bumvikana ko bashobora kuba barishe nyakwigendera.
Abo babiri bavugwa harimo uwitwa Claude w’imyaka 29 y’amavuko na Pascal w’imyaka 42 y’amavuko .
Uwatanze amakuru yavuze ko nyakwigendera Ntirandekura Solange w’imyaka 29 y’amavuko wari usanzwe akora uburaya, yabanje gusambana n’umugabo bumvikana Frw 500 aranamwishyura.
Bigeze mu masaha akuze nyakwigendera yaje guhura n’abandi bagabo babiri Claude na Pascal bamutuma itabi, maze agarura amafaranga igiceri cy’ijana (100Frw) ariko ntiyayabaha.
Ngo bamusabye kuyabagarurira aranga, ababwira ko iryo jana bari burihereho bamusambanya, ku mafaranga bari bwumvikane.
Abo bagabo barabyanze ahubwo baramukubita, ariko ntiyapfa gusa ngo nyuma baramunize ashiramo umwuka.
Inzego z’umutekano zabanje gufata umwe aza kuba ariwe utanga amakuru y’uwitwa Pascal nuko nawe atabwa muri yombi atyo.
Nyakwigendera nta mwana yasize, yakoraga uburaya ahazwi nko kuri Mirongo ine i Nyanza, akaba yaravukaga mu murenge wa Ntyazo, mu karere ka Nyanza.