Ku byicaro bya za Ambasade z’Ibihugu bitandukanye mu Rwanda, hazamuwe amabendera agaragaza kwifatanya n’abaryamana bahuje ibitsina, mu rwego rwo kugaragariza ko ibyo Bihugu byifatanyije na bo kuri uyu munsi wabahariwe.
Ibi byakozwe mu rwego rwo kuzirikana umunsi w’amahitamo ya muntu mu bijyanye n’inzira yayoboyemo imikoreshereze y’igitsinda uzwi nka IDAHOBIT (International Day Against Homophobia, Biphobia, Intersex discrimination and Transphobia).
Ku cyicaro cya Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za America mu Rwanda, ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, ni hamwe mu hazamuwe iri bendera ry’amabara asa n’umukororombya, afatwa nk’ayamamaza ubutinganyi.
Ibi kandi byanakozwe ku cyicaro cya Ambasade y’u Bubiligi mu Rwanda, mu Karere ka Nyarugenge, na ho hazamuwe iri bendera.
Ubutumwa buherekeje amashusho yafashwe ubwo hazamurwaga iri bendera, buri kuri Twitter ya Ambasade y’u Bubiligi mu Rwanda, bugira buti “Kuri uyi umunsi wa IDAHOBIT mu mwaka 2023, twazamuye ibendera ry’umukororombya mu gufasha Amahoro Human Right (Umuryango uharanira iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina).”
Ubutumwa bwa Ambasade y’u Bubiligi mu Rwanda, bkomeza bugira buti “Twifatanyije n’umuryango mugari w’abaryamana bahuje ibitsina mu gufatwa kimwe no kurinwa ihezwa.”
Iri bendera kandi ryazamuwe kuri Hoteli izwi nka Marriot iri mu zikomeye mu Rwanda, iherereye mu Kiyovu mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.
Nyuma y’ibi abantu batandukanye bagaragaje uko babyumva kur’iri zamuka ry’ibendera ry’abatinganyi.
Uyu yitwa Lydie Mutesi Mwambali ku rubuga rwa twitter yagize ati:”Ndumva naririmba ngo Mana y’iRwanda wagiye he?🥵💔 Is this really taking place in our country (Mu by’ukuri se ibi biri kubera mu gihugu cyacu)[email protected] ?
Our Leaders can do better in giving orientation to some of foreigners in Rwanda(Abayobozi bacu baba bagize neza batanze icyerekezo ku banyamahanga baba mu Rwanda).
Rwandans don’t have any problem with them but we don’t need seeing these campaigns neither (Abanyarwanda nta kibazo bafite ku Banyamahanga ariko ntidushaka kubona uku kwiyamamaza).
Abandi nabo bakomeje kugenda bibaza byinshi kur’icyi gikorwa cyo kuba ibendera ry’abatinganyi ryazamuwe mu Rwanda.

