Umukobwa witwa Phiona hamwe n’abahungu 2, Patrick na Innocent nibo begukana itike yo kuzajya kureba umukino wa Alsenal na Manchester ugomba kuba ku ya 23 Mata uyu mwaka, bombi bakaba bavuga ko nabo ubwabo batunguwe no kuba Gorilla Games yabahaye aya mahirwe.
Mukundente Phiona avuga ko yabanje kujya aha inshuti ye ikabubetingira ariko bikaza kurangira nawe atinyutse akajya abyikorera.
Agira ati:” Ni inzozi zabaye impamo kuko sinanabitekereza, ndindiriye kureba ko biva mu nzozi nkabibona nabigezemo kuko na n’ubu ndacyameze nkuri kurota, njya gutangira kubetinga nabanje kujya mba inshuti yange ikabinkorera ariko uko bigenda biza naratinyutse nange nza kujya mbyikorera, none dore ndatsinze, nasaba abandi bakobwa nabo kubitinyuka”.
Naho MAKUZA Patrick we avuga ko ubwo yahamagarwaga n’abo muri gorilla Games atabyemeye. Agira ati:” Nakiriye telefoni yabo nkeka ko ari umutekamutwe sinashira amakenga njya aho bakorera ndavuga nti nahamagawe n’umuntu wanyu sinashira amakenga mbereka nimero barambwira bati ni twebwe genda tuzajya tukubwira amakuru y’aho bigeze, ndabashimira nshimira n’Imana ko inzozi zange zibaye impamo, na nubu sindabyumva gusa ningaruka nibwo numva nzavuga byinshi”.
Nahasoni Innocent we avuga ko hari abantu batekereza ko mukubetinga habamo amanyanga ariko akaba abamara impungenge, ati nge barampamagaye nari ndi muri salon, ninahita mbyiyumvisha ariko uko iminsi igenda ishira badutangariza aho bigeze byatumye ngenda ngira icyizere, usanga rimwe na rimwe abantu bavuga ko ibintu byo kubetinga bibamo amanyanga ariko mbonye ko biba birimo ukuri, ndakangurira bagenzi bange kujya bagerageza amahirwe yabo”.
Ku ruhande rwa Gorilla Games, GAKWANDI Aime Chris, Brand Manager wa Gorilla Games avuga ko buri wese watsindiye itike azishyurirwa itike imujyana n’imugarura, aho kuryama n’ibyo kurya, akishyurirwa kandi kureba umupira kuri Stade ya Emiretes ku mukino uzahuza Alsenal na Manchester ndetse n’ibindi bizakenerwa byose,….
Aba bombi bakaba baratsindiye itike binyuze mu buryo bwo kubetinga aho byatangiye mu ntangiriro z’ukwezi kwa 12 umwaka ushize aho hashakishwaga abanyamahirwe bagomba kuzareba umukino uzaba kur’uyu wa 23 Mata 2022.
Iyi tike kuyitsindira ntibyasabaga kuba wabetinze amafaranga menshi ahubwo byasabaga kubetinga amafaranga ari hagati y’igihumbi (1000) cyangwa miliyoni 10 ubundi amahirwe yagusekera ukayegukana.
Uretse ibi kandi wasabwaga no kuba ufite pasiporo kandi ukaba wemera kuza mu itangazamakuru no kwemera ko nutoranywa uzajya kureba umukino mu Bwongereza wa Alsenal na Machester.
Aba bombi bazahaguruka kur’uyu wa 21 Mata 2022 berekeze mu Bwongereza aho bazarara kuwa 22 bugacya bareba Umukino tariki 23 bakazagaruka mu Rwanda tariki ya 24 aho bazaba bari kumwe na GAKWANDI Aime Chris Brand Manager wa Gorilla Games ndetse n’umunyamakuru wa Televisiyo y’u Rwanda RIGOGA Routh nk’umwe mu bafatanyabikorwa ba Gorilla Games.


