Tuesday, May 30, 2023
  • Login
IBENDERA.COM
Advertisement
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
IBENDERA.COM
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
Home NTIBISANZWE HOME

Abanyarwanda barakangurirwa gutura mu mijyi mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubucucike

Anaclet NTIRUSHWA by Anaclet NTIRUSHWA
2023/03/22
in HOME, AMAKURU
0
1.4k
VIEWS
Share on FacebookShare on Twittershare on googleshare on whatsap

Abatuye u Rwanda bakomeje kwiyongera umunsi ku munsi, nyamara igihugu cyo ntikiyongera,niyo mpamvu abanyarwanda bakangurirwa gutura mu mijyi kugira ngo Leta ibone uko ibagezaho ibikorwa remezo ariko banasigaze ahantu ho guhinga ibibatunga mu byaro.

Kugeza ubu bigendeye ku ibarura ryabaye kuwa 16-30/8/2022 abatuye u Rwanda barabarirwa muri 13.246.394 bivuze ko bari kugenda biyongera ugereranyije no mu mwaka wa 1978 aho abari batuye u Rwanda bari 4.831. 527 aha akaba ariho HABARUGIRA Venant umuyobozi w’ishami rishinzwe ibarura mu kigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare NISR ahera avuga ko abantu bakwiye kwitabira gutura mu mijyi mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubucuikie.

IZINDI NKURU WASOMA

Rwamagana-Mwulire:Hatashywe ikigo nderabuzima kizatanga serivisi z’Ubuzima ku barenga 33 936

Kayonza: Kutabona agakingirizo bishobora gutuma urubyiruko rukora mu bucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro rwandura Sida

Aha agira ati:”Kubera ko mi minsi iri imbere reta ishobora kubura uko iteganyiriza abaturage, ni byiza ko abantu bagerageza gutura mu migi, ibi bifasha leta kubagezaho ibikorwa remezo, binafasha ko abo baturage bashobora gutura mu nyubako zigerekeranyije bityo abantu bagatura neza kandi bagasigaza aho bazajya bahinga ibibatunga muri bwa butaka bwo mu cyaro cyangwa mu nkengero z’umujyi”.

Akomeza agira ati:” Niba Abanyarwanda bakomeje gutura mu buryo buvangavanze kandi ubwiyongere bwabo buri kuzamuka umunsi ku munsi, bashobora kuzahura n’ikibazo cy’ubutaka buke bikazarangirababuze aho bazajya bubaka n’aho bazajya bahinga imyaka yo kubatunga”.

Aha kandi avuga ko mu gihe abantu baba bitabiriye gutura mu mijyi byafasha leta kuba yabagezaho ibikorwa remezo birimo nk’amashuri, imihanda, umuriro n’amazi meza ndtse bikaba byanatuma abana bitabira amashuri bityo bikagabanya ikibazo cy’abana bata ishuri.

HABARUGIRA asoza kandi asaba ko abantu bakangukira kubahiriza ihame ryo kuringaniza urubyaro no kubyara abo bashoboye kurera, aha akavuga ko nibabyara abo bashoboye kurera nacyo kizaba igisubizo ku kibazo cy’ubucucike aho usanga abantu babyara abo batazashobora kwishyurira ishuri cyangwa se bamwe ntibanashobore kubatunga bikarangira bamwe mu bana bahisemo kujya gusabiriza no kurara mu muhanda.

Kugeza ubu mu Rwanda abaturage bakomeje kwiyongera aho ubu u Rwanda rutuwe n’ingo 3312743 nukuvuga abagabo 48.5% n’abagore 51.5% aho biyongereye ku kigero cya 2.3% ugereranyije umwaka wa 2012 n’umwaka wa 2022 aho mu mwaka wa 2012 ibarura rigaragaza ko bari abaturage 10.515.973.

Nubwo bimeze gutya ariko u Rwanda rurakataje mu iterambere ry’ikoranabuhanga kuko ubu Abanyarwanda bitabiriye ikoranabuhanga ku rwego rushimishije aho ingo 22.8% zoze zikoresha murandasi (interneti) iyi mibare ikaba ari iyo mu mezi 12 ya nyuma y’umwaka wa 2022 aho abenshi mur’aba ari abo mu mujyi wa Kigali bangana na 54%, abo mu Ntara y’Iburasirazuba bakab ari 18.6%, mu Ntara y’Amajyaruguru bakaba 17.2% mu Ntara y’iburengerazuba bakaba ari 17.1% naho Intara y’Amajyepfo ikaza ku mwanya wa nyuma w’abakoreshaa interneti aho abayikoresha bangana 16.1% nukuvuga ko nibura mu ngo 100 zo mu Ntara y’Amajyepfo abantu 16 aribo bakoresha interneti .

Kugeza ubu ubucucike bw’abaturage ni 501 kuri kilometero kare imwe kandi bikaba biri gutumbagira ku buryo hari impungenge ko mu gihe cya vuba byaba bimazekugera ku bucukike bw’1000 kuri kilometero kare imwe.

HABARUGIRA Venant
Facebook Comments Box

Related Posts

HOME

Rwamagana-Mwulire:Hatashywe ikigo nderabuzima kizatanga serivisi z’Ubuzima ku barenga 33 936

May 30, 2023
1.4k
HOME

Kayonza: Kutabona agakingirizo bishobora gutuma urubyiruko rukora mu bucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro rwandura Sida

May 28, 2023
1.5k
HOME

Inkuru y’akababaro: Umuntu umwe yitabye Imana ubwo Agakinjiro ka Gisozi kashyaga

May 24, 2023
1.4k
HOME

Kigali: Mu gakiriro ka Gisozi hahiye

May 23, 2023
1.5k

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIGEZWEHO

Rwamagana-Mwulire:Hatashywe ikigo nderabuzima kizatanga serivisi z’Ubuzima ku barenga 33 936

May 30, 2023

Kayonza: Kutabona agakingirizo bishobora gutuma urubyiruko rukora mu bucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro rwandura Sida

May 28, 2023

Inkuru y’akababaro: Umuntu umwe yitabye Imana ubwo Agakinjiro ka Gisozi kashyaga

May 24, 2023

Kigali: Mu gakiriro ka Gisozi hahiye

May 23, 2023

Kigali: Dasso yafunzwe akurikiranweho icyaha cya ruswa

May 23, 2023

Umunyamakuru Ismael Mwanafunzi agiye kurongora umukobwa wahoze ayobora Radio ikomeye mu Rwanda

May 22, 2023

Kwibuka 29: ADEPR Kabeza bibutse abakirisitu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

May 21, 2023

Umugore yakoze igisa n’ubukunguzi mu biroli byo kumenya uko azaba ameze ari gushyingurwa napfa

May 18, 2023

Mu bitaro bya Kabgayi, Ibihombo biravuza ubuhuha

May 18, 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Facebook Twitter Youtube Instagram LinkedIn

ABO TURI BO

  1. IBENDERA.COM ni igitangazamakuru cya IBENDERA NEWS AGENCY gikorera kuri murandasi (internet) kikaba kibarizwa mu Rwanda, mu mujyi wa KIGALI. Dutangaza Inkuru z’amahoro kandi zishingiye ku kuri. Turataara, tugatunganya hanyuma tugatangaza Inkuru zo ku isooko. Icyubahiro, Agaciro n’imibereho myiza ya muntu niyo ntero yacu!

IBYO DUKORA

  1. -Kwamamaza
    -Video production
    -Photography
    -Live streaming
    -Web development
    -Hosting
    -Domain registration
    -Amatangazo/Cyamunara
    -Wedding videography
    -Covering/Reporting news

CONTACT

Niba ushaka gutanga amakuru n’ubuhamya cg ukaba wifuza ubuvugizi ushobora kutwandikira cg ukaduhamagara kuri address zikurikira:

E-mail: [email protected]
or [email protected]
Ushobora kuduhamagara cg ukatubona kuri whatsap number: +250781807740
or +250728821308

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In