Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC kiratangaza ko mu bihe u Rwanda rugiye kwinjiramo byo Kwibuka Ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, abazagira ihungabana bazahabwa ubufasha buhagije.
Ibi byatangajwe mu kiganiro n’itangazamakuru cyitabiriwe n’umuyobozi muri RBC ukuriye Ishami rishinzwe indwara zo mu mutwe, Dr Yvonne Kayiteshonga.
Uyu muyobozi yavuze ko kugeza ubu hejuru ya 90% by’amavuriro abarizwa mu gihugu atanga serivisi z’ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe, hakaba hari n’abajyanama b’ubuzima bahuguriwe kwita ku bafite ibyo bibazo by’ihungabana mu nzego z’ibanze.
Yanavuze ko inzego z’ubuzima zamaze kubaka ubushobozi guhera mu nzego zegereye abaturage, ndetse ibyo bikaba biri mu bituma imibare y’abagihura n’ihungabana mu bihe nk’ibi igenda igabanuka uko imyaka ihita kandi ngo byinshi mu bibazo byo mu mutwe byatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagize ati:” Ikibazo kiza ku isonga ni ikibazo cy’ihungabana rikomatanyije n’ibindi bibazo byo mu mutwe, cyane cyane indwara y’agahinda gakabije, ariko Leta y’u Rwanda yegereje Umunyarwanda wese serivisi z’ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe.”
Yakomeje avuga ko buri mudugudu mu Rwanda ufite abajyanama b’ubuzima ndetse bahuguwe ku buzima bwo mu mutwe kandi ko buri bitaro byose byo mu turere uko ari 46 bifite abakozi babiri cyangwa batatu, batanga ubufasha ku bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (GAERG), Nsengiyaremye Fidèle yavuze ko ku bufatanye na RBC biteguye gufasha abagira ibibazo by’ihungabana ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bakorana harimo RBC na Imbuto Foundation.
Agira ati:” Tugira gahunda zigamije kureba uko twarushaho gutanga ubufasha bw’Isanamitima n’ubudaheranwa mu muryago nyarwanda by’umwihariko no ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi aho dufatanya n’indi miryango itandukanye.”
Yanavuze ko muri GAERG na AERG bagira amatsinda y’imiryango mito agirana ibiganiro bigamije kuvurana kuko Jenoside yatwaye imiryango kandi ko ari kimwe mu kibazo gitera uburwayi bwo mu mutwe.
Mu Rwanda ikibazo cy’ihungabana gikunze kugaragara cyane mu cyumweru cyo Kwibuka ndetse ni naho imibare izamuka, umwaka ushize abahuye n’ihungabana bari 2,628 mu mibare itangazwa na RBC ariko bakaba barafashijwe binyuze mu biganiro n’amatsinda.
NTIBANYURWA Christophe