Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco yizeje abarema isoko rya Kayonza ko ikibazo cyo kuvirwa kiri hafi kugera ku musozo kuko rigeze ku kigero cya 90% ryubakwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Bwana Nyemazi John Bosco yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru baturuka mu bitangazamakuru binyuranye bya hano mu Rwanda.
Nyuma yo gutanga umurongo w’Ikiganiro Umuyobozi w’Akarere yahaye umwanya abanyamakuru bamubaza ibibazo ndetse nawe ahita abasubiza ibyo atahise asubiza atanga umurongo w’uko bizashakirwa ibisubizo.
Mu byagarutsweho harimo kuba abarema isoko rya Kayonza banyagirwa ndetse rimwe na rimwe bakicwa n’izuba.
Uyu Muyobozi yasubije ko icyi kibazo cyizwi ariko igisubizo cyacyo kikaba kiri hafi.
Moyor Nyemazi yagize ati:”Bararisabye rishyirwa mu mihigo kandi ingengo y’imali yo kuryubaka yaratanzwe, uyu munsi riri gukorwa, kuba hari abakinyagirwa baranyagirwa ariko bategereje igisubizo cyiza kandi bizagera mu kwezi kwa munani byarakemutse kuko igikorwa cyo kuryubaka kigeze kuri 90%”.
Mu bindi uyu muyobozi yavuze nuko yahamagariye abantu banyuranye gushora imali mur’aka karere aho yavuze ko abahakorera bahabwa amahirwe menshi yo gukora ibikorwa bibyara inyungu.

Ni ikiganiro cyabaye nyuma y’uko hari hamaze icyumweru cyose bari mu cyumweru cyahariwe ibikorwa by’imihigo aho hazengurutswe mu mirenge yose igize aka karere igikorwa cyiswe” Imihigo mu baturage ingando mu Kagali” ibi bikaba byarabaye muri hagunda y’imihigo ya 2022- 2023 iba yarahizwe n’Ubuyobozi bw’Akarere bwasinyanye n’umukuru w’Igihugu aho bahize kuzubakira abaturage inzu zigera ku 126 ayo mazu yose akaba yaramaze kubakwa.
Mur’icyi cyumweru kandi hanashyikirijwe imiryango igera kuri 75 amazu yubakiwe abatishoboye, hanatashywe ibindi bikorwa by’imihigo birimo umuhanda wa Ruramira w’ibirometero 9 uzahuza abaturage ba Nyamirama na Ruramira uhuza Akarere ka Kayonza na Rwamagana uzarushaho koroshya ubuhahirane, beseje kandi umuhigo w’Abantu 3179 bize gusoma no kwandika bahabwa certificat, beseje n’umuhigo wo kubaka imihanda ya VIUP, kubaka urwibutso rw’Akarere n’ibindi bikorwa binyuranye,…
Akarere ka Kayonza ni kamwe mu turere 7 tugize intara y’Iburasirazuba aho ibarura ryo mu mwaka ushize wa 2022 ryakozwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare kigaragaza ko abantu bafite umuriro w’Amashanyarazi mur’aka karere bari 23,428 mu mwaka wa 2017 naho mu mwaka wa 2018 baba 19,761 mu mwaka wa 2019 baba 25,074 mu gihe mu mwaka wa 2020 babaye 32,201 aho bigaragara ko mu mwaka wa 2021 aka karere kari gafite amahoteli 13 naho abiyandikishije mu bwisungane mu kwivuza mutuelle de sante bakaba bangana na 341,117 mu mwaka wa 2021- 2022.
