Ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda Mwambari Faustin, Umuyobozi Mukuru ushinzwe umurimo muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yatangaje ko bagiye guhugura abakozi basaga ibihumbi 2000 bakora mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro hagamijwe kunoza uyu mwuga
Kur’uyu wa Kane tariki 8 Ukuboza 2022 i Kigali mu Rwanda hasojwe icyumweru cyahariwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ni umuhango waranzwe no guha impamyabumenyi abamaze iminsi bahugurwa mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro aba bakaba barahuguwe ku bufatanye na Sendika y’abakozi bo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro na za kariyeri mu Rwanda REWU ifatanyije n’ikigo cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda (RMB).
Umwe mu banyeshuri basoje aya mahugurwa akaba yavuze ko ubumenyi yahawe buzatuma arushaho kuba inzobere mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Ati “Mbere nta gaciro twahabwaga, twasaga n’abatarize ariko ubu ngiye kuba umukozi nk’abandi kuko noneho mbifitiye icyangombwa, aya mahugurwa twahawe ni ingenzi mu buzima bwacu no mu kazi kacu k’ejo hazaza.”
Umuyobozi Mukuru w’Ishyirahamwe ry’abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu Rwanda, Jean Malic Kalima, yavuze ko nubwo uru rwego rumaze gutera imbere rukirangwamo ibibazo bitandukanye nk’ikibazo cy’ubunyamwuga n’ibindi birimo kutagira ubwishingizi.
Mwambari Faustin, Umuyobozi Mukuru ushinzwe umurimo muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yavuze ko bagiye gutanga amahugurwa ku bantu basaga 2000 mu rwego rwo guteza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda.

Agira ati:” Turashishikariza abakora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro guha agaciro abo bakoresha, mukabaha ubwishingizi n’ibindi bikenerwa kugira ngo umukozi akore atekanye, niyo mpamvu tugiye kubafasha gutanga amahugurwa ku bantu bagera ku 2000 mu rwego rwo guteza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda”.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB), Amb, Yamina Karitanyi yavuze ko nubwo abakozi hari ibyo basabwa birimo no kugira icyangombwa kigaragaza ko bafite ubumenyi mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’abakoresha, nabo hari ibyo babagomba cyane cyane bijyanye no kubahiriza ibigenwa n’itegeko ry’umurimo.

Ati “Turashimira abagize uruhare muri ibi bikorwa bose, turashishikariza abakoresha b’uyu murimo guha abakozi babo amasezerano y’akazi ndetse n’ikindi twishimira nuko Minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo yemeye kudufasha guhugura abantu basaga 2000 nabyo bizadufasha cyane”.
Ni amahugurwa yitabiriwe n’abakozi 200 baturutse mu bigo 10 muri 62 bikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda aho kugeza ubu Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukaba ari rumwe mu nzego zitanga akazi ku bantu benshi, aho kugeza ubu mu Rwanda rukorwamo n’abakozi bagera ku bihumbi 40.