Mu gihugu cya Liberia, Umubyigano mu giterane cy’ivugabutumwa cyaberaga mu nkengero z’umurwa mukuru wa Liberia ariwo Monrovia kur’uyu wa kane cyazamuye urusaku n’ababaro k’imiryango y’abantu 29 bahasize ubuzima .
Ibi byabaye mu masaha yo kur’uyu wa 3 no mu rukerera rwo kuwa kane nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru byo muri Liberia.
Umuvugizi wa Polisi Moses Carter, yavuze ko umubare w’abapfuye ari uw’agateganyo ushobora kwiyongera.
Gusa ibinyamakuru byo bivuga ko ari igiterane cya gikristu cyari cyabereye mu kibuga cy’umupira w’amaguru.
Umwe mu batangabuhamya witwa Emmanuel Gray w’imyaka 26 yabwiye AFP dukesha iyi nkuru ko yumvise urusaku rwinshi ahagana ku musozo w’icyi giterane akabona imirambo myinshi y’abantu mu kibuga bari barimo.
Igihugu cya Liberia ni kimwe mu bihugu bikunze kwibasirwa n’amakuba atwara ubuzima bw’abanyagihugu dore ko mu mwaka w’2014 na 2016 nabwo kibasiwe bikomeye n’icyorezo cya Ebola aho cyatwaye ubuzima bw’abatari bake muri icyi gihugu.