Abashyitsi banyuranye baturutse mu gihugu cya Nigeria baje kwitabira inama ya CHOGM mbere yo gusubira iwabo babanje gusura ikigo cyigisha Imyuga n’Ubumenyingiro cya Samuduha Integrated College (SICO TVET) aho bari bagamije kuvoma ubumenyi bw’imikorere y’Amashuri y’Ubumenyingiro mu Rwanda.
Kur’uyu wa gatanu tariki ya 24 Kamena 2022 abashyitsi banyuranye baturutse muri Nigeria baje mu nama ya CHOGM basuye ikigo cya SICO TVET giherereye mu mujyi wa kigali mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kanombe mu kagali ka Rubirizi mu rwego rwo guhaha ubumenyi ku mikorere myiza y’Imyigishirize y’Amashuri y’Ubumenyingiro mu Rwanda kugira ngo bajye kubusangiza amwe mu mashuri y’iwabo.
Aba bashyitsi bakimara kugera kuri icyi kigo bakiriwe n’Ubuyobozi bukuru bw’iri kigo aho basangijwe byinshi birimo imikorere n’imyigishirize, ubunararibonye mu kwigisha ibijyanye n’imikorongiro (Pratique).
Aba bashyitsi batemberejwe mu mashuri n’ahakorerwa imikorongiro maze bagenda bihera ijisho uburyo aya masomo atangwa n’uburyo abanyeshuri bakoramo iyo mikorongiro.
Aha niho aba bashyitsi bakimara gusangizwa ibi bikorwa binyuranye batangaje ko bishimye ndetse bagaragaza ko bizababera urugero rwiza ubwo bazaba bageze iwabo bakabisangiza abo mu mashuri yaho.

Ogunrinde Omowale Umuyobozi wa Programu muri Field of Skills and Dreams Vocational Technical & Entrepreneurship Academy mu gihugu cya Nigeria ni umwe mu bari bayoboye aba bashyitsi yavuze ko yavomye ubumenyi bwinshi mur’uru rugendo avuga ko agiye kubitoza abo mu mashuri y’iwabo.
Ati:”Uru ruzinduko ni ingirakamaro kuri twe, twabonye bageze ku rwego rwiza ndetse n’imikorere, yaba uburyo abanyeshuri bigishwamo bagahabwa n’umwanya wo gukora imikorongiro ndetse n’uburyo ubuyobozi n’abarimu bafasha aba banyeshuri byatubereye urugero rwiza tuiye gufatiraho mu mashuri y’iwacu.”
Naho ku ruhande rw’u Rwanda aba bashyitsi bakaba bari baherekejwe na Emmanuel Ntagungira Umuyobozi Mukuru wungirije wa Akazi kanoze Access mu Rwanda/BRITE Team Leader akaba yashimiye aba bashyitsi ndetse abizeza ubufatanye mu bijyanye n’imyigishirize irebana n’ubumenyi ngiro.

Uhagarariye ikigo Samuduha Integrated College (SICO TVET) mu mategeko Legal Represantative TURATSINZE Vianney yashimiye aba bashyitsi ndetse anasobanura ko ikigo ayoboye gishyize imbaraga mu kuzamura ireme ry’Uburezi binyuze mu gushaka ibikoresho n’abarimu bo ku rwego rwiza kugira ngo iki kigo kibashe kubyara abakozi beza kandi basubiza ibibazo biri ku isoko ry’umurimo mu Rwanda.
Ikigo Samuduha Integrated College (SICO TVET) kigisha imyuga itandukanye irimo Ubukanishi (Mechanics level 1-5), Ubwubatsi (Construction), Amashanyarazi (Industrial Elecricity),Ikoranabuhanga(Networking)n’Ubukerarugendo (Tourism).