Indwara ya Monkeypox ikomoka mu nyamaswa ikomeje kwibasira benshi ikaba yandurira mu nzira zirimo no gusomana cyangwa guhuza ibitsina n’uwayanduye
Monkeypox ni indwara ifite inkomoko mu matungo ikaba yaramaze no kugera mu bantu aho ifata ku ruhu igatera ibituri (ibiheri binini).
Iyi ndwara ikunze kugaragara hafi y’amashyamba kubera ko ngo yakomotse mu nyamaswa zirimo n’inkende.
Dr ISHEMA Leandre umukozi muri RBC avuga ko iyi ndwara ikomeje kugenda yibasira isi, akaba avuga ko yaba yarageze mu bantu binyuze mu kuba barariye inyamaswa ifite virus ya Monkeypox.
Bimwe mu bimenyetso biranga iyi ndwara.
-Kubabara umutwe
-Ibituri (ibiheri) ku mubiri wose
-Umuriro n’ubundi,…..
Uko yandura
-Gusomana n’uwayanduye ku buryo amatembabuzi ye ahura n’ayawe
-Guhuza ibitsina n’uwayanduye cyane cyane abafite ibitsina bimwe
-Kuvugana n’uwayanduye amatembabuzi akagutarukira
-Kurumwa n’inyamaswa ifite virus yayo nko ku bakunda guhiga
-Kurya itungo ryipfishije rifite iyi virus
-Kurya inyama zidahiye neza kandi zifite iyi virus
Uko wayirinda
-Kwirinda kwegerana
-Kwambara Agapfukamunwa
-Gukaraba neza kandi kenshi
-Guteka inyama zigashya neza
-Gushyira mu kato uwayanduye kugira ngo atanduza abandi
-Kujya kwa muganga ubonye ibimenyetso byavuzwe haruguru,…
Dr Leandre avuga ko kugeza ubu iyi ndwara ya Monkeypox ifite inkingo 3 ariko ikaba itavurwa ahubwo hakaba havurwa ibyuririzi byayo ari nabyo bishobora kuyica intege igakira.

Izo nkingo ni MVA-BN, LC16 na Chickenpox.
Iyi ndwara ya Monkeypox ni indwara yagaragaye mu isi bwa mbere mu mwaka w’1958 igaragara mu gihugu cya Danemark naho mu mwaka w’1970 akaba aribwo bwa mbere yagaragaye mu muntu aho yagaragaye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo icyakora kugeza ubu ikaba itaragera mu Rwanda.
Â