Mu gihugu cya Armenia haravugwa inkuru y’Abasore 2 b’abatinganyi bashyize hanze ifoto yabo bari gusomana bagahita biyahura bagapfa, bakaba ngo babitewe n’itotezwa bakorerwaga n’abantu
Itsinda ry’abatinganyi muri Armenia ryatangaje ko abasore bajyaga bahuza ibitsina nk’abatinganyi biyahuye ubwo basimbukaga ku kiraro cyo muri Alubaniya nyuma yo gusomana bwa nyuma bakaba basize bavuze ko bari barambiwe itotezwa bakorerwaga n’abantu babaziza ko ari abatinganyi.
Ikinyamakuru cya dailymail dukesha iyi nkuru gitangaza ko Tigran na Arsen aribo biyahuye bakaba barasize batanze ubutumwa kuri instagram bavuga ko bari barambiwe itotezwa bakorerwaga .
Ubu butumwa bwagiraga buti:”Iherezo ryiza ibyemezo byo kubereka amafoto n’intambwe zacu zikurikira twafashe twembi”.
Umuryango Pink Armenia uharanira uburenganzira bwa muntu wavuze ko aba bombi bahise basimbuka ikiraro cya Davtashen muri Yarevan umurwa mukuru w’iki gihugu.
Ibitangazamakuru byaho bivuga ko ababyeyi b’aba basore bari mu barwanyije umubano w’aba basore bombi kandi bivugwa ko Arsen yaba yari yarahunze urugo rw’iwabo.
Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu muri Armenia witwa Pink Arumeniya wagize uti:” Aba basore bari bagifite imyaka myinshi y’ubuzima imbere yabo ariko kubera gutotezwa bateye intambwe ibabaje yo kwiyahura.
Ibi bintu bibabaje byongeye kwerekana ko abantu bakora ubutinganyi muri Armenia badafite umutekano kandi ko badashyigikiwe na sosiyeti cyangwa leta.