Tuesday, September 26, 2023
  • Login
IBENDERA.COM
Advertisement
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
IBENDERA.COM
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
Home AMAKURU

Abatarishimiye uburyo bimuwe ahahoze hitwa Bannyahe baracyafitiye icyizere Perezida Kagame

Anaclet NTIRUSHWA by Anaclet NTIRUSHWA
2022/09/18
in AMAKURU
0
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on Twittershare on googleshare on whatsap

Kuwa kane w’icyumweru turimo gusoza nibwo abanyuma bari batuye Kibiraro na Kangondo ahahoze hitwa bannyahe bimuwe, gusa abatarishimiye agaciro k’aho bari batuye n’aho bimuriwe ngo baracyategereje icyo Perezida Kagame azabivugaho

Hamaze igihe havugwa ikibazo cya Kangondo na Kibiraro mu Karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali aho bamwe bibazaga impamvu kitarangira.

Bamwe mu bari bahatuye bagiye bimuka mu bihe bitandukanye aho hari abimutse ku ikubitiro ariko hakaba n’abatarabyitabiriye bwangu.

Mu gushaka gukemura iki kibazo umujyi wa Kigali wasabye abari bahatuye ko bagomba kuhava kuko ari mu manegeka ndetse ko hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga ariko bamwe bagakerezwa n’ikibazo cy’uko bavugaga ko uburyo babariwe umutungo wabo udahuje agaciro n’aho bimuriwe hakaba n’abandi basabaga guhabwa amafaranga ngo babe bajya kwiturira ahandi nko mu Ntara n’ahandi.

Kuwa kane w’icyi cyumweru tariki 15/9/2022 nibwo abanyuma bimutse ariko bakavuga ko bagitegereje icyo Perezida Kagame azavuga kur’icyi kibazo kuko ngo bari baranze kujya muri izo nzu mu Busanza bavuga ko zitanganya agaciro n’imitungo yabo yari iri Kangondo na Kibiraro.

IZINDI NKURU WASOMA

Abamotari bakoresha Moto za Spiro bagiye kujya bishyurirwa Mutuelle

Ngororero: Umukobwa aratabaza nyuma yo guhemukirwa n’uwo yihebeye

Abatashimye ingurane bahawe mu Busanza bakaba batangarije BBC ko nubwo bemeye kwimuka ariko bategereje umwanzuro w’urukiko ndetse bakaba batabaza Perezida Paul Kagame bavuga ko barengana bakaba ngo bafite icyizere ko hari icyo azabikoraho aho bavuga ko imitungo yabo yahawe agaciro gato ugereranyije n’aho bimuriwe.

Ni mu gihe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, kur’uyu wa gatandatu tariki ya 17/9/2022 abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yatangaje ko “Kwimuka Kangondo na Kibiraro bigeze ku musozo nta muvundo.” Agira ati:”Kwimuka Kangondo na Kibiraro bigeze ku musozo nta muvundo, Leta ikomeje kandi gutega amatwi no gushakira umuti ibindi bibazo byavuka nyuma y’aho bagereye aho bimukiye mu Busanza”.

Ni mu gihe abatari bishimiye icyo gikorwa bari batanze ikirego mu rukiko aho bitegayijwe ko umwanzuro w’urukiko uzasomwa kuwa gatanu tariki 23 Nzeri.

Abataranyuzwe bavuga ko bagitegereje icyo Perezida Kagame azabavugaho
Ubutumwa bw’Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda kuri twitter
Abaturage bari mu gikorwa cyo kwimuka
Bageze aho bimuriwe mu Busanza
Ngayo amazu bimuriwemo

Kurikira Video y’uburyo Perezida Kagame anenga abayobozi badakemura ibibazo by’abaturage:

Facebook Comments Box

Related Posts

HOME

Abamotari bakoresha Moto za Spiro bagiye kujya bishyurirwa Mutuelle

September 25, 2023
1.5k
HOME

Ngororero: Umukobwa aratabaza nyuma yo guhemukirwa n’uwo yihebeye

September 25, 2023
1.4k
HOME

Mu rukiko Kazungu yatanze umukoro ku mucamanza wamuburanishije

September 22, 2023
1.4k
HOME

Eden Care, igisubizo mu kwivuza hakoreshejwe ikoranabuhanga

September 22, 2023
1.4k

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIGEZWEHO

Abamotari bakoresha Moto za Spiro bagiye kujya bishyurirwa Mutuelle

September 25, 2023

Ngororero: Umukobwa aratabaza nyuma yo guhemukirwa n’uwo yihebeye

September 25, 2023

Mu rukiko Kazungu yatanze umukoro ku mucamanza wamuburanishije

September 22, 2023

Eden Care, igisubizo mu kwivuza hakoreshejwe ikoranabuhanga

September 22, 2023

Kigali: Urubyiruko rubarizwa mu ishyaka rya DGPR rurasabwa kugira intego ihamye

September 17, 2023

Kigali: Hashyizweho umurongo wo gukemura ibibazo by’abana bahohoterwa

September 17, 2023

Hamenyekanye abahanzi bazataramira abantu mu gitaramo cyiswe”Tujyane Mwami”

September 14, 2023

Abafite ubumuga barasaba guhabwa agaciro mu rusengero

September 12, 2023

Ntibisanzwe! Perezida wa Amerika na Bagenzi be bagaragaye mu ruhame batambaye inkweto

September 11, 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Facebook Twitter Youtube Instagram LinkedIn

ABO TURI BO

  1. IBENDERA.COM ni igitangazamakuru cya IBENDERA NEWS AGENCY gikorera kuri murandasi (internet) kikaba kibarizwa mu Rwanda, mu mujyi wa KIGALI. Dutangaza Inkuru z’amahoro kandi zishingiye ku kuri. Turataara, tugatunganya hanyuma tugatangaza Inkuru zo ku isooko. Icyubahiro, Agaciro n’imibereho myiza ya muntu niyo ntero yacu!

IBYO DUKORA

  1. -Kwamamaza
    -Video production
    -Photography
    -Live streaming
    -Web development
    -Hosting
    -Domain registration
    -Amatangazo/Cyamunara
    -Wedding videography
    -Covering/Reporting news

CONTACT

Niba ushaka gutanga amakuru n’ubuhamya cg ukaba wifuza ubuvugizi ushobora kutwandikira cg ukaduhamagara kuri address zikurikira:

E-mail: [email protected]
or [email protected]
Ushobora kuduhamagara cg ukatubona kuri whatsap number: +250781807740
or +250728821308

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In