Kuwa kane w’icyumweru turimo gusoza nibwo abanyuma bari batuye Kibiraro na Kangondo ahahoze hitwa bannyahe bimuwe, gusa abatarishimiye agaciro k’aho bari batuye n’aho bimuriwe ngo baracyategereje icyo Perezida Kagame azabivugaho
Hamaze igihe havugwa ikibazo cya Kangondo na Kibiraro mu Karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali aho bamwe bibazaga impamvu kitarangira.
Bamwe mu bari bahatuye bagiye bimuka mu bihe bitandukanye aho hari abimutse ku ikubitiro ariko hakaba n’abatarabyitabiriye bwangu.
Mu gushaka gukemura iki kibazo umujyi wa Kigali wasabye abari bahatuye ko bagomba kuhava kuko ari mu manegeka ndetse ko hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga ariko bamwe bagakerezwa n’ikibazo cy’uko bavugaga ko uburyo babariwe umutungo wabo udahuje agaciro n’aho bimuriwe hakaba n’abandi basabaga guhabwa amafaranga ngo babe bajya kwiturira ahandi nko mu Ntara n’ahandi.
Kuwa kane w’icyi cyumweru tariki 15/9/2022 nibwo abanyuma bimutse ariko bakavuga ko bagitegereje icyo Perezida Kagame azavuga kur’icyi kibazo kuko ngo bari baranze kujya muri izo nzu mu Busanza bavuga ko zitanganya agaciro n’imitungo yabo yari iri Kangondo na Kibiraro.
Abatashimye ingurane bahawe mu Busanza bakaba batangarije BBC ko nubwo bemeye kwimuka ariko bategereje umwanzuro w’urukiko ndetse bakaba batabaza Perezida Paul Kagame bavuga ko barengana bakaba ngo bafite icyizere ko hari icyo azabikoraho aho bavuga ko imitungo yabo yahawe agaciro gato ugereranyije n’aho bimuriwe.
Ni mu gihe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, kur’uyu wa gatandatu tariki ya 17/9/2022 abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yatangaje ko “Kwimuka Kangondo na Kibiraro bigeze ku musozo nta muvundo.” Agira ati:”Kwimuka Kangondo na Kibiraro bigeze ku musozo nta muvundo, Leta ikomeje kandi gutega amatwi no gushakira umuti ibindi bibazo byavuka nyuma y’aho bagereye aho bimukiye mu Busanza”.
Ni mu gihe abatari bishimiye icyo gikorwa bari batanze ikirego mu rukiko aho bitegayijwe ko umwanzuro w’urukiko uzasomwa kuwa gatanu tariki 23 Nzeri.





Kurikira Video y’uburyo Perezida Kagame anenga abayobozi badakemura ibibazo by’abaturage: