Umunyamakuru Uwimana Clarisse wa B&B FM Umwezi, yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Kwizera Bertrand Festus, maze bahuruza Ibyamamare mu banyamakuru n’abanyamuziki barimo na Butera Knowless.
Kur’uyu wa Gatandatu, tariki ya 3 Nzeri 2022 nibwo aba bombi basezeranye kubana akaramata muri Kiliziya ya Sainte Famille.
Ibi byabanjirijwe n’imihango yo gusaba no gukwa yabereye mu busitani bwa Heaven Garden Rebero.
Ni ubukwe bwahuruje abasitari batandukanye barimo nka Intore Massamba wasohoye Uwimana mu nzu na Butera Knowless uri mu bamwambariye, Umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda, Evelyne Umurerwa wamubereye maraine, Umunyamakuru Mahoro Nasri wa Flash Fm,…
Aba basezeranye nyuma yo kurushinga byemewe n’amategeko ku wa 18 Kanama 2022 .
Uwimana Clarisse ni umunyamakuru wa siporo wakoreye City Radio, Contact FM, Flash FM, Vision FM na B&B FM ari naho akorera uyu munsi.
Reba Amafoto meza y’ubu bukwe: