Bamwe mu bantu banyuranye biteguraga kujya mu rugendo rw’iyobokamana rwagombaga kubera muri Israel, nyuma yo kwishyuzwa amafaranga asaga miliyoni zigera kuri 3frw Itorero rya Zion Temple mu Rwanda ryaje kubahakanira ko batakigiye mur’urwo rugendo none ntibasubizwa n’amafaranga yabo.
Ubuyobozi bwa Zion Temple mu Rwanda ari nayo yari yateguye uru rugendo yageze ku munsi wa nyuma w’urugendo ibwira abari kurujyamo ko bimwe visa na Ambasade ya Israel ngo kubera ko hari abagiye mur’urwo rugendo bakaza guherayo ntibagaruke mu Rwanda, gusa aba bakinubira ko badasubizwa amafaranga yabo.
Aba bantu bari bahurijwe hamwe ndetse bakora goupe ya whatsap ari nayo yapangirwagaho ibintu byose birebana n’uru rugendo rwagombaga gukorwa kur’uyu wa mbere bakerekeza mu rugendo nyobokamana mu gihugu cya Israel ariko baje gutungurwa ku munota wa nyuma bahakanirwa ko bimwe visa zo kujya mur’icyo gihugu.
Aba mbere yo kubwirwa gutya bari basabwe kwishyura amafaranga angana na miliyoni 2 n’ibihumbi maganinani y’u Rwanda.
Kugeza ubu aba bari biteguye kujya mur’urur rugendo rw’iyobokamana bakaba bavuga ko bakorewe ubuhemu n’ubugome aho basabwe kwishyura bakabikora bagahabwa itariki yo kugenda bakitegura urugendo nyamara ku munota wa mbere bakaza guhakanirwa ko bimwe visa zo kujya muri Israel.
Kugeza uyu munsi tariki ya 30 Ugushyingo 2022 aba bantu bakaba binubira kuba ubuyobozi bwa Zion Temple buta
Mu gushaka kumenya iby’iki kibazo twavuganye na MBABAZI Cossy ari nawe bivugwa ko akuriye abategura icyi gikorwa cyo kujyana abantu muri Israel gitegurwa na Zion Temple maze mu magambo make agira ati:” Nta rugendo ntegura, nta rugendo ruhari niba ushaka ibindi wajya kuri Zion Temple”.
Naho ku ruhande rwa Ambasade ya Israel mu Rwanda umukozi wayo utashatse ko amazina ye ashyirwa ahagaragara yavuze ko urwo ari urugendo ruba rwateguwe n’abantu bishyize hamwe avuga ko ibyo kuba Ambasade yarabimye Visa atari byo ko ahubwo hashobora kuba hari inzira zaba zitarubahirijwe mu gutegura neza ibijyanye n’uru rugendo.
Ku rundi ruhande twashatse kumenya impamvu koko aba Banyarwanda baba barimwe Visa niba ari umwihariko w’abagiye mu birebana n’ivugabutumwa cyangwa ari ku banyarwanda bose maze umuvugizi wa Leta y’u Rwanda Yolande MAKORO ariko kugeza na nubu ntarabasha kuduha igisubizo kugira ngo hamenyekane uburyo iki kibazo kimeze.
Kugeza ubu abari bamaze kwishyura amafaranga yabo bakaba basaba ko bakwishyurwa amafaranga yabo, kuko kutayabaha kandi n’urugendo barahakaniwe ko kujyayo ndetse abategura uru rugendo bo bikaba bivugwa ko bamaze kujya muri Israel aba bantu barasaba leta y’u Rwanda kubafasha mur’icyi kibazo.