Abaturiye umuhanda uhuza uturere twa Nyarugenge, Rulindo na Gakenke bakomeje kwibaza irengero ry’umuhanda bemerewe na Perezida Kagame ndetse ngo n’amafaranga yo kubaka uyu muhanda wa Nzove-Nyabyondo-Ruli-Gakenke yarengeye.
Amakuru agera ku Ibendera.com avuga ko uyu muhanda Perezida Kagame yawemereye abatuye muri iki gice mu mwaka wa 2017 kugira ngo boroherezwe mu guhahirana.
Perezida Kagame yemereye bariya baturage uyu muhanda ubwo yiyamamazaga mu matora yabaye muri uwo mwaka, akanayatsinda.
Kuba Umukuru w’igihugu yarasezeranyije abaturage umuhanda ariko ntukorwe ni ikintu abayobora turiya turere n’abandi barebwaga n’iki gikorwaremezo bakwiye kubazwa.
Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwikorezi( RTDA) Bwana Imena Munyampenda aherutse kubwira bimwe mu bitangazamakuru ko nta mafaranga yari ahari yo kubaka ibilometero 68 bigize uriya muhanda.
Ndetse n’umushinga w’uko byari butangire kubakwa muri Kamena, 2022 ntiwatangiye kubera icyo Munyampenda yise “kubura amafaranga yo kubaka umuhanda.”
Icyakora icyo gihe yavuze ko Minisiteri y’ibikorwa remezo ifatanyije na Minisiteri y’imari bagiye gushaka amafaranga vuba na bwangu maze uriya muhanda ukubakwa.
Ku rundi ruhande, mu mwaka wa 2019, Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente yigeze gusura Akarere ka Gakenke ngo arebe aho ibikorwa remezo muri aka karere bigeze, icyo gihe abayobozi b’aka Karere n’izindi nzego zirebwa n’iyubakwa ry’uriya muhanda bamubwiye ko ibyawo biri butangire bidatinze ariko igitangaje nuko kugeza na nubu utarakorwa.
Dr Ngirente yabasabye ko bahita batunganya ibintu bakabishyira ku murongo, imirimo yo kubaka uriya muhanda igatangira mu buryo bwihuse.
Gusa urebye wabona ko yatindijwe no kugenda ubundi ibintu bikaguma uko yabisanze!
Kubera ko imashini zari zararangije kuritagura imisozi no guca imigende ariko imirimo ikaza guhagarara, mu mpeshyi izuba ryatumye ivumbi riba ryinshi, ritumukira mu ngo z’abahaturiye ndetse n’iyo imvura iguye imihahiranire irahagarara kubera ibyondo.
Hari bamwe mu batuye mur’utu duce bavuga ko byabateye indwara z’ubuhumekero kubera ivumbi ryinshi kandi rya hato na hato.
Ni umuhanda ukoreshwa n’amakamyo azana cyangwa ajyana amabuye, umucanga n’ibindi bikoresho bitandukanye muri utwo turere.
Ukurikije uko ibintu bihagaze, ukareba uko abashinzwe iki gikorwa bitana ba mwana, ubona ko kugira ngo uriya muhanda uzubakwe ahari bizasaba ko Perezida Kagame agira uwo abibaza cyangwa uwo abishinga.