Tuesday, May 30, 2023
  • Login
IBENDERA.COM
Advertisement
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
IBENDERA.COM
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
Home NTIBISANZWE HOME

Abatuye Nyabyondo baratabaza umukuru w’Igihugu

Anaclet NTIRUSHWA by Anaclet NTIRUSHWA
2023/05/05
in HOME, AMAKURU
0
1.4k
VIEWS
Share on FacebookShare on Twittershare on googleshare on whatsap

Kuwa gatatu ubwo igihugu cy’u Rwanda mu Ntara zitandukanye abanyarwanda bahuraga n’ibiza, abatuye Nyabyondo muri Rulindo nabo ntibasigaye kuko umuhanda wahindutse uruzi imigenderanire yari isanzwe igoranye irahuhuka.

Mu ijoro ryo kuwa kabiri rishyira kuwa gatatu tariki 3 Gicurasi 2023 abanyarwanda hirya no hino bahuye n’ibiza kubera imvura nyinshi yaguye.

IZINDI NKURU WASOMA

Rwamagana-Mwulire:Hatashywe ikigo nderabuzima kizatanga serivisi z’Ubuzima ku barenga 33 936

Kayonza: Kutabona agakingirizo bishobora gutuma urubyiruko rukora mu bucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro rwandura Sida

Abatuye Nyabyondo mu Karere ka Rulindo nabo bahuye n’uruva gusenya kuko umuhanda warusanzwe wifashishwa wahindutse uruzi, imodoka zirahagarara bisaba kugendera mu bwato abandi bakagenda n’amaguru urugendo rw’amasaha hafi ane.

Nyuma y’aha abaturage baratabaza Umukuru w’igihugu Paul KAGAME kuko ubuzima bwabo bugeze ahaga.

Mu gitondo cyo kur’uyu wa gatanu twasuye abatuye mu bice bya Skol, Nyabyondo, Cariere -Kijabagwe maze dusanga baheze ku muhanda kubera ikibazo cy’imigenderanire itameze neza, mbese wabonaga izuba ribamereye nabi, aha akaba ari naho bahera batabaza umukuru w’Igihugu.

Munyanshongore Wenseslas ni umusaza ufite uburwayi bw’inyonjo tukaba twamusanze ahazwi nka Cariere yagize ati:” Nageze aha saa mbiri za mugitondo, nategereje imodoka none nahebye kandi nagira ngo nihute ngere mu mujyi hakiri kare Ngire igihe ngarukira, none saa yine zingereyeho, mwatubariza tukamenya ikibazo cyatumye imodoka zitari kuboneka ngo badutware”.

Akomeza agira ati:” Mu gitondo buri gihe duhura n’iki kibazo cyo kumara amasaha menshi ku murongo, na nimugoroba twataha bikamera gutya, rwose turatabaza Umukuru w’Igihugu Paul Kagame ngo aturengere tubone imodoka n’umuhanda”.

Undi twaganiriye utashatse ko amazina ye ajya ahagaragara yavuize ko kuwa gatatu batashye bagasanga umuhanda wahindutse uruzi, bakajya kunyura mu mashyamba no mu bihuru abandi bari babishoboye bakajya kunyura mu bwato, akavuga ko kugeza na nubu imigenderanire itameze neza agasaba inzego z’ubuyobozi kubagoboka bakabona imodoka zihagije zo kubatwara ndetse n’umuhanda kuko ngo kugeza ubu n’umuhanda banyuramo uretse kuba imvura igwa ukuzura ngo ntunameze neza mu buryo bw’imigendere.

Mu gushaka kumenya icyo ubuyobozi buvuga kur’iki kibazo twagerageje kuvugana n’Umuyobozi muri Rura Ushinzwe Transport Anthony KULAMBA ariko ntiyatwitaba gusa yatubwiye ko twamubwira icyo tumushakira binyuze mu butumwa bugufi, turabikora kugeza ubu dutegereje icyo aribudusubize tukazabagezaho ibindi kuri iki kibazo mu nkuru yacu y’ubutaha.

Twagerageje no kuvugisha ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo ariko Umuyobozi wako Madame MUKANYIRIGIRA Judith ntiyabasha kuboneka.

Abakoresha uyu muhanda bakunze kuvuga ko imigenderanire yabo n’umujyi wa Kigali itameze neza gusa bakavuga ko amaso yaheze mu kirere dore ko bavuga ko bemerewe n’umuhanda ariko bakaba batazi ibyawo aho bigeze akaba ari naho bahera batabaza umukuru w’Igihugu dore ko bavuga ko imvura yongeye kugwa ishobora kubamerera nabi.

Iyo atari mu ivumbi aba ari mu mugezi
Aha abaturage bifashishaga ubwato kugira ngo batahe

Facebook Comments Box

Related Posts

HOME

Rwamagana-Mwulire:Hatashywe ikigo nderabuzima kizatanga serivisi z’Ubuzima ku barenga 33 936

May 30, 2023
1.4k
HOME

Kayonza: Kutabona agakingirizo bishobora gutuma urubyiruko rukora mu bucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro rwandura Sida

May 28, 2023
1.5k
HOME

Inkuru y’akababaro: Umuntu umwe yitabye Imana ubwo Agakinjiro ka Gisozi kashyaga

May 24, 2023
1.4k
HOME

Kigali: Mu gakiriro ka Gisozi hahiye

May 23, 2023
1.5k

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Facebook Twitter Youtube Instagram LinkedIn

ABO TURI BO

  1. IBENDERA.COM ni igitangazamakuru cya IBENDERA NEWS AGENCY gikorera kuri murandasi (internet) kikaba kibarizwa mu Rwanda, mu mujyi wa KIGALI. Dutangaza Inkuru z’amahoro kandi zishingiye ku kuri. Turataara, tugatunganya hanyuma tugatangaza Inkuru zo ku isooko. Icyubahiro, Agaciro n’imibereho myiza ya muntu niyo ntero yacu!

IBYO DUKORA

  1. -Kwamamaza
    -Video production
    -Photography
    -Live streaming
    -Web development
    -Hosting
    -Domain registration
    -Amatangazo/Cyamunara
    -Wedding videography
    -Covering/Reporting news

CONTACT

Niba ushaka gutanga amakuru n’ubuhamya cg ukaba wifuza ubuvugizi ushobora kutwandikira cg ukaduhamagara kuri address zikurikira:

E-mail: [email protected]
or [email protected]
Ushobora kuduhamagara cg ukatubona kuri whatsap number: +250781807740
or +250728821308

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In