Kuwa gatatu ubwo igihugu cy’u Rwanda mu Ntara zitandukanye abanyarwanda bahuraga n’ibiza, abatuye Nyabyondo muri Rulindo nabo ntibasigaye kuko umuhanda wahindutse uruzi imigenderanire yari isanzwe igoranye irahuhuka.
Mu ijoro ryo kuwa kabiri rishyira kuwa gatatu tariki 3 Gicurasi 2023 abanyarwanda hirya no hino bahuye n’ibiza kubera imvura nyinshi yaguye.
Abatuye Nyabyondo mu Karere ka Rulindo nabo bahuye n’uruva gusenya kuko umuhanda warusanzwe wifashishwa wahindutse uruzi, imodoka zirahagarara bisaba kugendera mu bwato abandi bakagenda n’amaguru urugendo rw’amasaha hafi ane.
Nyuma y’aha abaturage baratabaza Umukuru w’igihugu Paul KAGAME kuko ubuzima bwabo bugeze ahaga.
Mu gitondo cyo kur’uyu wa gatanu twasuye abatuye mu bice bya Skol, Nyabyondo, Cariere -Kijabagwe maze dusanga baheze ku muhanda kubera ikibazo cy’imigenderanire itameze neza, mbese wabonaga izuba ribamereye nabi, aha akaba ari naho bahera batabaza umukuru w’Igihugu.
Munyanshongore Wenseslas ni umusaza ufite uburwayi bw’inyonjo tukaba twamusanze ahazwi nka Cariere yagize ati:” Nageze aha saa mbiri za mugitondo, nategereje imodoka none nahebye kandi nagira ngo nihute ngere mu mujyi hakiri kare Ngire igihe ngarukira, none saa yine zingereyeho, mwatubariza tukamenya ikibazo cyatumye imodoka zitari kuboneka ngo badutware”.
Akomeza agira ati:” Mu gitondo buri gihe duhura n’iki kibazo cyo kumara amasaha menshi ku murongo, na nimugoroba twataha bikamera gutya, rwose turatabaza Umukuru w’Igihugu Paul Kagame ngo aturengere tubone imodoka n’umuhanda”.
Undi twaganiriye utashatse ko amazina ye ajya ahagaragara yavuize ko kuwa gatatu batashye bagasanga umuhanda wahindutse uruzi, bakajya kunyura mu mashyamba no mu bihuru abandi bari babishoboye bakajya kunyura mu bwato, akavuga ko kugeza na nubu imigenderanire itameze neza agasaba inzego z’ubuyobozi kubagoboka bakabona imodoka zihagije zo kubatwara ndetse n’umuhanda kuko ngo kugeza ubu n’umuhanda banyuramo uretse kuba imvura igwa ukuzura ngo ntunameze neza mu buryo bw’imigendere.
Mu gushaka kumenya icyo ubuyobozi buvuga kur’iki kibazo twagerageje kuvugana n’Umuyobozi muri Rura Ushinzwe Transport Anthony KULAMBA ariko ntiyatwitaba gusa yatubwiye ko twamubwira icyo tumushakira binyuze mu butumwa bugufi, turabikora kugeza ubu dutegereje icyo aribudusubize tukazabagezaho ibindi kuri iki kibazo mu nkuru yacu y’ubutaha.
Twagerageje no kuvugisha ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo ariko Umuyobozi wako Madame MUKANYIRIGIRA Judith ntiyabasha kuboneka.
Abakoresha uyu muhanda bakunze kuvuga ko imigenderanire yabo n’umujyi wa Kigali itameze neza gusa bakavuga ko amaso yaheze mu kirere dore ko bavuga ko bemerewe n’umuhanda ariko bakaba batazi ibyawo aho bigeze akaba ari naho bahera batabaza umukuru w’Igihugu dore ko bavuga ko imvura yongeye kugwa ishobora kubamerera nabi.

