Ibibazo birimo kubura imodoka zibatwara abagenzi bagana mu mujyi wa Kigali n’umuhanda mubi nawo wuzuyemo ivumbi biba ahazwi nka Nyabyondo mu Karere ka Rulindo byatumye abahatuye bishimira kuba Intara y’Amajyaruguru yahawe Umuyobozi mushya kuko ngo ashobora gukemura ibi bibazo.
Ku mugoroba wo kur’uyu wa 10 Kanama 2023 nibwo Intara y’Amajyaruguru yahawe umuyobozi mushya ariwe Maurice Mugabowagahunde asimbuye Dancilla Nyirarugero wagizwe Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari Abasirikare.
Ku rundi ruhande Dr Patrice Mugenzi yagizwe Umuyobozi Mukuru wa RCA.
Nyuma y’izi mpinduka zabaye Ibendera.com twegereye abatuye Nyabyondo mu Karere ka Rulindo batubwira uko bakiriye amakuru yo guhindurirwa umuyobozi w’Intara yabo.
Bwana SINGARAMBA Samson akora akazi ko gutwara igare (Umunyonzi) agira ati:” Twishimiye kuba Intara yacu yahawe umuyobozi mushya ahari wenda azagera inaha yumve ibibazo byacu maze abikemure”.
Akomeza agira ati:”Twebwe dukora akazi ko gutwara igare mu muhanda wa Nyabyondo-Rutonde na Kijabagwe duhura n’ikibazo cy’ivumbi ryinshi n’umuhanda mubi tukaba dusaba ko badukorera umuhanda cyangwa se bakajya batumeneramo amazi mu muhanda nk’ubu turi mu gihe cy’izuba bikagabanya ivumbi”.
Ku rundi ruhande NISINGIZWE Anne Marie nawe utuye mur’aka gace ka Nyabyondo ahazwi nko ku Ngofero avuga ko kuba bahawe umuyobozi mushya bishobora wenda kuzakemura ikibazo cy’imigenderanire aho avuga ko ngo babangamirwa no kuba bamara amasaha menshi bategereje imodoka zibatwara bagaheba.
Uyu agira ati:”Iyo ushaka kujya Kigali uvuye inaha umara byibura amasaha ari hagati y’abiri n’atatu utegereje imodoka kubera ko izihari ni nkeya cyane kandi abagenzi baturuka inaha ni benshi cyane, ubwo baduhaye umuyobozi mushya wenda azakemura ibi bibazo bisa n’aho byari byarananiranye”.
Ihinduka ry’Aba Bayobozi ryamenyekanye biturutse mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard NGIRENTE mu izina rya Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Maurice Mugabowagahunde asimbuye Nyirarugero ku buyobozi bw’intara y’Amajyaruguru akaba yari yaragiye ku buyobozi bw’iyi Ntara muri Werurwe 2021.
Maurice Mugabowagahunde wagizwe Guverineri yari asanzwe ari Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ishami ry’Ubushakashatsi no gushyiraho za Gahunda muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda.
Dr Patrice Mugenzi wagizwe Umuyobozi Mukuru wa RCA yari asanzwe ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’ubuhinzi. Ni inzobere mu bijyanye n’ubuhinzi bugamije ubucuruzi dore ko abimazemo imyaka 15.
Izi mpinduka zije nyuma y’iminsi mu Ntara y’Amajyaruguru bamwe mu Bayobozi b’uturere birukanwe ku mirimo yabo bazira kutubahiriza ihame ry’ubumwe bw’Abanyarwanda.

