Nyirabihogo Jeanne D’Arc wari Visi Meya ushinzwe iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Rwamagana yirukanwe ku mirimo ye n’Inama Njyanama y’aka Karere azira kutuzuza inshinga ze .
Kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Nyakanga 2023, Inama Njyanama y’Akarere ka Rwamagana yateranye ikora inama idasanzwe, ifatirwamo umwanzuro wo kwirukana ku mirimo ye Madamu Nyirabihogo Jeanne D’Arc, kubera kutuzuza inshingano ze uko bikwiye.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rwamagana, Dr Rangira Lambert, rivuga ko Inama Njyama yirukanye Nyirabihogo Jeanne D’Arc, hashingiwe ku itegeko No 065/2021 rigenga akarere mu ngingo yaryo ya 28, iteganya ko umujyanama ava mu mwanya we iyo atacyujuje impamvu zashingiweho, kugira ngo abe Umujyanama.
Indi ngingo yashingiweho birukana Nyirabihogo ni iya 11 muri iri tegeko ryavuzwe haruguru, iteganya ko Inama Njyama ifite ububasha bwo guhagarika Umujyanama witwaye nabi cyangwa utuzuza inshingano ze.
Nta makuru yatangajwe y’impamvu nyamukuru yatumye hirukanwa uyu muyobozi, kuko Perezida wa Njyana y’Akarere ka Rwamagana ntacyo yigeze abitangazaho.
Uyu Nyirabihogo Jeanne D’Arc yari amaze iminsi akurikiranywe mu nkiko ku byaha byakozwe mu iyubakwa ry’Umudugudu uzwi nk’Urukumbuzi Real Estate, uherereye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, wubatswe n’umushoramari uzwi ku izina rya Dubai inyubako zigasenyuka zitamaze igihe.
Nyirabihogo icyo gihe umudugudu wubakwa, yari umukozi w’Akarere ka Gasabo ushinzwe ishami ry’ubutaka, gusa aba bakaba bararekuwe bakaba bari gukurikiranwa bari hanze.
Uyu muyobozi n’ubwo avugwa mur’iyi dosiye ntabwo kwirukanwa kwe mu Karere ka Rwamagana higeze hatangazwa niba bifitanye isano uretse ko hari n’abahise bahuza iri yirukanwa n’uku gukurikiranwa kwe.
