Hatitawe ku biciro, imyambarire ndetse n’idini umuntu akomokamo, buri wese ahawe ikaze mu rugendo ruzabera i Gahini kuwa 10/9/2022 rugamijwe kumenyekanisha amateka y’ubukristu rwiswe Gahini Revival Trip.
Ibi ni ibyagarutsweho mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kur’uyu wa 27 Kanama 2022 kikabera i Kigali mu Rwanda aho, NZAHOYANKUYE Nikodem na Ezra Joas bamwe mu bategura uru rugendo bavuga ko buri muntu wese ahawe ikaze yaba afite amafaranga cyangwa atayafite, yaba akijijwe cyangwa adakijijwe .
NZAHOYANKUYE Nikodem Agira ati:” Kwiyandikisha nta giciro gihari cy’ihame kubera ko dutekereza ko umuntu agomba kuza uko ameze gusa kubera ko hari depanse zizakorwa nko kurya, urugendo n’ibindi,.. ni ngombwa ko twabiganiraho uziyandikisha akagira umusanzu yatanga, twavugana tukareba ubushobozi bwa buri muntu kuko twirinze gushyiraho igiciro kugira ngo hatagira usigara kandi yari afite ubushake.
Akomeza agira ati:”Imyaka y’abazitabira uru rugendo ni umuntu ufite imyaka y’ubukure cyangwa umwana uherekejwe n’ababyeyi be, nta gisindisha cyemewe mur’uru rugendo ahubwo tuzanywa tunarye kandi tuzamererwa neza mur’uru rugendo rw’ubukerarugendo ku bakirisitu”.
Yasoje avuga ko ku bijyanye n’uyu musanzu abana bazatanga ibihumbi 30 (30 000frw), umuntu mukuru agatanga ibihumbi 40 (40 000frw) naho umugabo n’umugore (couple) bakazatanga ibihumbi 60 (60 000frw) ariko bitavuze ko utayafite byamubuza kwiyandikisha kuko ngo hazabaho ibiganiro bigamije ko buri wese uziyandikisha yazagenda.
Ezra Joas yavuze ko buri muntu wese hatitawe ku idini asengeramo ahawe ikaze kuko ngo uru ni urugendo rw’iyobokama ruzaba rugamije ko n’abakirisitu bakora igikorwa cy’ubukerarugendo.
Abashaka kwitabira uru rugendo barasabwa kwiyandikisha bakoresheje uburyo bukurikira:
-Kujya kuri Radio Umucyo ukahasanga umuntu ubishinzwe akakwandika
-Kunyura kuri website yitwa www.siontours.org
-Guhamagara kuri numero 0790094232 cyangwa 0788827710
Uru rugendo ruteganyijwe kuzaba kuwa 10/9/2022, i Gahini ari naho hantu hatangiriye igikorwa cyo kuzura umwuka wera akaba ariyo mpamvu hitwa Revival center .
Ubuyobozi wa Sion Tours ari nayo yateguye uru rugendo buvuga ko barutekereje nyuma yo kubona ko hakenewe ingendo nyobokamana z’imbere mu gihugu ngo kuko hari ahantu henshi hafite amateka abumbatiye byinshi by’ubukristu muri iki gihe yatuma abantu bakomeza gukomera mu nzira y’agakiza.
Biteganyijwe ko abazitabira uru rugendo bazifotoza nta kiguzi, bakazasabana n’abahanzi banyuranye barimo NSHUTI Bosco, Jado SINZA, n’abandi barimo abanyarwenya n’abavugabutumwa batandukanye, aho bazarya, bakanywa, bakanaboneraho gutemberezwa ubukerarugendo Nyobokamana no kwitabira igitaramo cy’amasaha 2 kizahabera.

