Karangwa Jules wabaye Umunyamakuru akaba azwiho kwicisha bugufi yabaye Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA by’agateganyo asimbura Muhire wigeze kuba Umunyamakuru ariko utarahiriwe muri Ferwafa.
Uwigeze kuba Umunyamakuru w’imikino kuri Radio Flash akaba ubu yari umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Muhire Henry Brulart, yasezeye ku mirimo ye, asimburwa by’agateganyo na Bwana Jules KARANGWA nawe wabaye Umunyamakuru w’imikino igihe kirekire.
KARANGWA Jules yatowe na komite ya Ferwafa yari isigaye nk’umunyamabanga mukuru w’agateganyo wa FERWAFA kugeza igihe hazabonekera undi mushya.
Jules KARANGWA yari ashinzwe amarushanwa muri FERWAFA.
Kugeza ubu Visi Perezida wa FERWAFA, Habyarimana Marcel, ni we uyoboye iri Shyirahamwe mu buryo bw’inzibacyuho nyuma yo kwegura kwa Bwana NIZEYIMANA Olivier warusanzwe ari Perezida wa FERWAFA.
Amategeko ateganya ko agomba guhamagaza Inteko Rusange bitarenze ukwezi kumwe kugira ngo hemezwe igihe amatora ya perezida mushya azabera.
Karangwa yabaye umunyamakuru w’imikino ku bitangazamakuru bitandukanye birimo Radio Salus, Royal TV na Radio/TV10 ndetse ni umunyamategeko by’umwuga.
Ibi bibaye mu gihe abandi bakozi barimo Iraguha David wari ushinzwe Imari n’abagize Komite Nyobozi nka Komiseri ushinzwe Amategeko, Uwanyirigira Delphine n’ushinzwe Umutungo, Habiyakare Chantal, na bo beguye ku nshingano zabo.

