Kuva tariki 7 kugeza tariki 10/3/2023, Mu Rwanda hari kubera inama ya ASFM aho bamwe mu bayitabiriye bashima uruhare n’imikorere ya Serivisi za RFL by’umwihariko Serivisi ya DNA.
Samuel Keshinro waturutse muri Nigeria akaba impuguke mu gupima abitabye Imana hagamijwe kumenya icyabishe avuga ko u Rwanda rumaze kugera ku ntera ishimishije mu bijyanye no gupima ibimenyetso huzasano DNA binyuze muri Laboratoire y’ibimenyetso bya Gihanga RFL.
Samuel agira ati:”Uretse aho u Rwanda rwanyuze n’ibibazo rwahuye nabyo biragaragara ko intera rumaze gutera ishimishije cyane”.
Akomeza agira ati:” Twasobanuriwe zimwe muri Serivisi zitangwa na RFL ngewe natangaye kubera ko intera bagezeho irashimishije cyane nkaba nanyuzwe na Serivisi yo gupima abantu hagamijwe kumenya amasano bafitanye, DNA”.
Asoza agira ati:” Icyo nzasangiza ab’iwacu nukwigira ku mikorere ya RFL nubwo hirya no hino hashobora no kuba ibibazo by’ubushobozi ariko ndizera ko nidukorera hamwe tuzabigeraho”.
Lt Col. Dr. Karangwa Umuyobozi wa RFL avuga ko kuba barakiriye iyi nama ari iby’agaciro aho avuga ko uretse kuba hari abazakura ubumenyi mu Rwanda ariko u Rwanda narwo ruzabungukiraho byinshi.
Gupima ikizamini cya DNA ni ingenzi cyane kuko hamenyekana ufitanye isano n’undi bityo bigakuraho urujijo hagati y’abantu n’abandi.
Iki kizamini kandi gifasha mu gukemura ibibazo bishobora kuvuka hagati y’abantu bitabye Imana bitunguranye cyangwa mu mpanuka, kuko kuyifatisha ikaba ibitse bifasha mu gihe havuka impaka nyakwigendera yarashyinguwe, bigafasha kwirinda kuzasubira mu mva y’uwitabye Imana kuko byahenda kurushaho.
Kugeza ubu igiciro ku muntu umwe ushaka gupimisha DNA ku buryo butihutirwa ni 89,010Frw, aho ibisubizo biboneka mu minsi itarenze irindwi iyo yabaye myinshi, mu gihe iyo byihutirwa ushaka kubona ibisubizo mu masaha 24 ku muntu umwe ari 142,645Frw; ariko nta bwishingizi bukoreshwa mu gukoresha ibi bizamini.
ASFM ni ihuriro rya za Laboratoire zipima ibimenyetso bya gihanga zo muri Afrika, kur’iyi nshuro inama yayo ikaba yarabaye ku nshuro yayo ya 10 ikabera mu Rwanda.
Ni mu gihe kandi uretse gupima DNA, RFL itanga n’izindi serivisi zirimo gupima ibinyabutabire mu maraso y’abantu, gupima umurambo, gupima ibikomere byatewe n’ihohoterwa, gupima imbunda n’amasasu, gupima amajwi n’amashusho, gusuzuma inyandiko zigirwaho impaka, gupima aho umuntu yakoze cyangwa yakandagiye, gusuzuma ibimenyetso by’ibyaha byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga, ndetse no gusuzuma ibihumanya.