Umusore w’imyaka 16 y’amavuko witwa Collins Sambaya utuye mu karere ka Vihiga muri Kenya, yabambishijwe imisumari ku giti na bagenzi be bamushinja kwiba radio.
Sekuru (umubyeyi wa se) wa Sambaya witwa Henry yatangarije Citizen Digital dukesha iyi nkuru ko ku wa Gatanu tariki ya 18 Gashyantare 2022 aribwo ibi byabaye aho abasore bakekaga ko mugenzi wabo yabibye radiyo bageze mu rugo iwabo wa Sambaya baramushuka maze abakurikira iwabo bagezeyo bahita bamubamba ku giti.
Aba basore ngo ibi babikoze babitewe n’umujinya aho ngo bamufashe bakamwegeka ku giti, amaboko ye bakayarambikaho maze ibiganza bakabiteramo imisumari.
Uyu musaza yagize ati:’’Byabaye ahagana saa munani z’umugoroba ariko nabimenye ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba’’.
Agira ati:”Abakekwa baje mu rugo iwacu, bashuka umwuzukuru wanjye ngo abakurikire iwabo, baramutwara bamugejejeyo niho bakoreye icyaha cyo kumubamba.
Abaturage n’ubuyobozi bose bakaba bamaganye icyi gikorwa kigayitse aho abakekwa bashobora kujyanwa mu rukiko bakaryozwa icyi gikorwa cy’iyicarubozo.