Umuhanzi Levis Clement Dudestin yashyize hanze igisigo yise “Agahinda”cyibumbiyemo ubutumwa bwo kwibutsa abantu ko Agahinda ari indwara ikomeye.
Nyuma yo gushyira hanze iki gisigo Dudestin yatangarije Ibendera.com ko impamvu yamuteye kugikora arukugira ngo akebure abantu maze bibuke ko agahinda ari indwara ikomeye yo kwirindwa.
Agira ati:”Iyi mpumeko igamije kwibutsa abantu ko agahinda nako ari indwara ikomeje kuzahaza benshi kandi ikwiye kwitabwaho, umuntu agahumurizwa,akagira abamuba hafi, kandi akabasha kumvwa muri sosiyete”.
Akomeza agira ati:”Benshi bahura n’ubu burwayi ariko bagahabwa urw’amenyo mu muryango nyarwanda, ni byiza rero kumenya uwo muri kumwe, ukamwumva ndetse ukamufasha mu rugendo rwo kwikura muri icyo kibazo adahutajwe”.
Nyuma yo gushyira hanze iki gisigo Dudestin ahamagarira abantu kumva no gukurikiza ubutumwa bukibumbatiyemo.
Asoza ashishikariza abasizi, abanyamuziki abanditsi b’ibitabo, aba filime n’amakinamico kongera ibihangano bifite ubutumwa bwigisha Kandi bukomoza ku bibazo biri muri sosiyete kuruta kwimakaza ibihangano by’ibishegu.
Icyi gisigo kikaba cyarakorewe mu nzu yitwa Destiny King Entetainment iyi ikaba ari inzu ifasha ikanazamura abahanzi mu buryo bunturanye.