Umugabo yafashwe arimo kwiba ibiryo mu rusengero maze abagore bashinzwe imirimo yo kwakira abantu bamugwa gitumo bamusohora nk’imbwa ajugunywa hanze maze n’ibimwaro byinshi akizwa n’amaguru.
Umugabo utatangajwe amazina ye bivugwa ko akomoka mu gihugu cya Nijeria ugaragara nk’umusirimu ubirebeye ku myenda yari yambaye dore ko yari yambaye imyenda y’umweru isa neza yasebeye mu rusengero kubera inda ye.
Uyu yasebye ubwo bamugwaho mu rusengero arimo yiba ibiryo byari bigenewe abakirisito bamusohora bamukubita inshyi nyinshi.
Muri videwo yagaragaye kuri interneti, uyu mugabo wari wambaye imyambaro y’umweru yagaragaye ari mu rusengero arimo kubyinira hafi y’imashini irimo amafunguro akajya akoramo akirira ariko ibi akabikora rwihishwa.
Ibi yabikoze mu mayeri akomeye cyane kuko yakoresheje imbyino nk’amayeri yo kugira ngo akomeze ajijishe nk’urimo kubyina nyamara arimo kwiba ibiryo agakomeza agafatanya n’abandi gusirimba ubundi akabacunga agakora mu biryo akirira.
Ibi cyakora ntibyaje kumuhira kuko byaje kurangira avumbuwe ndetse akirukanwa igitaraganya.
Uyu mugabo utashakaga kuva aho bitewe nuko yari yaryohewe byaje kurangira itsinda ry’abadamu basaga nk’abashinzwe ibiryo no kwita ku bakirisitu bamuguye gitumo bamwirukana shishi itabona maze akizwa n’amaguru aho yagiye akozwe n’ikimwaro kinshi.
Kurikira Video y’uko uyu mugabo yabigenzaga akiba ibiryo by’abandi mu rusengero: