Abanyeshuri ba Kaminuza ya Kyambogo muri Uganda badukanye andi mayeri yo kwandika ibisubizo ku dupfukamunwa n’ibindi bisubizo cyane abakobwa batwara mu mabere, ugiye kubasaka bakavuga ko ari ibikoresho byifashishwa mu isuku mu gihe cy’imihango (cotex).
Aya makuru yemejwe n’Umuyobozi w’iyi kaminuza, Prof Eli Katunguka Rwakishaya wavuze ko mu bizamini byo muri iyi minsi, hagaragaye amanyanga ahambaye yo gukopera, aho ibisubizo bimwe abanyeshuri babyinjirana babishyize mu twenda tw’imbere, mu dupfukamunwa.Ibi uyu muyobozi yabigarutseho mu nama n’abanyeshuri b’Abayisilamu nyuma y’aho hacitse igikuba ko umusekirite w’umugabo yambuye igitamabara umukobwa w’Umuyisilamu yari yitandiye mbere yo kwinjira mu kizamini.Ku bakobwa, Prof Katunguka yavuze ko yakiriye raporo nyinshi zibavugaho ko bagiyebasanganwa impapuro zirimo ibisubizo mu masutiye, hagira ubababaza ibyo ari byo bakavuga ko ari kotegisi batwaye mu mabere.Ni mu gihe kandi aba bakobwa babaga bafite ibikapu ariko bagahitamo gutwara ibyo bita kotegisi.
Mu gukemura iki kibazo, yavuze ko batazareka gusaka abaje gukora ibizamini ko ahubwo bashyizeho abasekirite b’abakobwa kugira ngo bajye basaka ab’igitsinagore biga muri iyo kaminuza ‘Buri hantu’.
Prof Katunguka avuga ko hari n’abitwaza agapfukamunwa kariho ibisubizo, abo nabo ngo batazihanganirwa.
Umuyobozi wa Kaminuza ya Kyambogo, Prof Eli Katunguka Rwakishaya, avuga ko bamenye amanyanga akoreshwa mu gukopera.