Mayi Amanzah Ademe Seth, umukinnyi muri Nigeria, mbere yo kwinjira mu kibuga yahamagaye Sheri we wari waje kumufana maze arapfukama amwambika impeta amusaba kuzamubera umugore, umukobwa amarira y’ibyishimo arashoka
Ni ibintu byatunguye benshi, ubwo umusore witwa Mayi Amanzah Ademe Seth Umukinnyi w’umupira w’amaguru muri Nigeriya yasabye umukunzi we kuzamubera umugore gusa akaba yabikoze mu buryo butazibagirana aho yabikoreye ku kibuga cy’umupira maze amwambika impeta mbere yo kujya mu kibuga gukina.
Ubusanzwe, Mayi Amanzah Ademe Seth ni Umukinnyi wo hagati w’ikipe ya Akwa United aho ngo asanzwe ari umukunzi w’akadasohoka w’umukobwa uzwi ku mazina ya Blessing Karimu.
Uyu musore ngo nyuma y’igihe kinini bakundana rero yaje gufata icyemezo ariko atekereje aho azambikira umukunzi we impeta kandi ku buryo atazamuvumbura mbere y’igikorwa asanga nta handi heza yabikorera uretse ku kibuga cy’umupira.
Ikinyamakuru cyo muri Nigeria withinnigeria.com dukesha iyi nkuru gitangaza ko ibi ngo yaje kubigeraho mbere yuko umukino utangira ku cyumweru, tariki ya 27 Gashyantare 2022 aho yatereye ivi uyu mukobwa bari kuri Stade ya New Jos muri Leta ya Plateau yambaye T-shirt yanditseho; “wakwemera kumbera umugore?” maze umukobwa nawe asubiza yego atazuyaje.
Ubu ngo aba bombi bari mu myiteguro iganisha ku kubana kw’aba bombi mbere y’uko uyu mwaka urangira.