Umugore w’umuherwe witwa Isabelle Johnson w’Umunyafurika ariko usanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yemeye kwishyura umushahara wa buri kwezi ungana n’amadorali ya Amerika 15000(asaga miliyoni 15 z’Amanyarwanda) ku mugabo wakwemera kujya amukemurira akabazo ko mu buriri.
Uyu mugore ngo afite agatubutse ariko yabuze umukunzi wamuhumuriza umutima bagafatanya urugendo rw’urukundo.
Uyu mugore akaba yahaye amahirwe umugabo wese wifuza kumugira umugore yo kubona aka kayabo ariko amusaba ibi bikurikira:
- Ntugomba kugira uwo ari we wese uvugana na we kuri telefoni yaba abo muvukana cyangwa abandi
- Mbere yuko tubyara ,hagomba kugira umuntu uza kubana natwe kugeza tubyaye, kandi uzaza agomba kuba ari umukecuru ndetse akaba ari njye umwitaho.
- Ntabwo ufite uburenganzira bwo gusangiza ubuzima bwacu bwite abandi bantu yaba benewanyu inshuti cyangwa abavandimwe.
- Nta narimwe inshuti zawe cyangwa benewanyu bagomba kurara hano.Nitwe twenyine tugomba kurara mu nzu yacu.
Iyi nyandiko y’uyu mugore yanyuze kuri LFT,ku maradio ndetse na paji za Facebook yashyizweho ibitekerezo bitandukanye harimo abagabo n’abasore bashishikajwe n’aya mafaranga.