Ibiganiro byajyaga binyura kuri channel ya Yago tv show byahagaze aho nyir’iyi channel Nyarwaya Innocent avuga ko ari gukorerwa akagambane gusa akaba yirinze kugira byinshi atangaza.
Mu magambo yuje iyobokamana ryinshi Nyarwaya yagize ati:” Ntakwifuriza guhinduka”.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati” Ubushize byarabaye ndaceceka ariko aho bigeze reka mumenye ukuri, kuva uyu munsi kugeza igihe ntazi YAGO TV SHOW ibaye ivuyeho kubera umuntu urimo kutwifuriza kudakomeza kano kazi mu nyungu ze bwite kugeza na n’ubu tutaramenya. Abakunzi bacu mwihangane, uwabikoze Imana imuhe umugisha
Yashoje ashyiraho akamenyetso k’amarira bigaragaza agahinda yatanganye ubu butumwa.
Agira ati:” N.B Imana ntikora nk’abantu kandi ukuri kuzatsinda ikinyoma, uko byamera kose! Wowe urimo gukora ibi ntakindi nakwifuriza uretse guhinduka ukareka umutima mubi n’ishyari”.
Abakunzi b’iyi channel baguye mu gahinda bakomeza kwamagana urimo kubavangira.
Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago ntabwo yatoboye ngo avuge ibirimo kuba kuri Channel ye gusa akaba yavuze ko ari ubugambanyi.
Ubwo twakoraga iyi nkuru twashatse kumenya niba uyu murongo waba koko utarimo kugaragara kuri YouTube gusa ubu iracyagaragara.