Barore Cleophas, Titian Mbangukira, Uwera Jean Maurice na KUBWIMANA Vedaste ni bamwe mu banyamakuru bahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya 2 cya Kaminuza muri ICK bakaba bavuga ko Imana yasohoje ibyo yari yarabavuzeho.
Abanyamakuru barimo BARORE Cleophas, UWERA J Maurice, Titian MBANGUKIRA, KUBWIMANA Vedaste, Didace NIYIFASHA n’abandi,…bahawe impamyabumenyi nyuma yo kurangiza amasomo y’icyiciro cya 2 cya Kaminuza mu Ishuri rikuru rya Kiliziya Gatolika rya Kabagyi (ICK).
Kubwimana Vedaste umwe mur’aba banyamakuru ukorera Radio 10 na TV 10 yavuze ko rwari urugendo rukomeye ariko bakaba barabishobojwe n’Imana.
Agira ati:” Hari igihe mu rugo badushakaga bakatubura kubera kuva mu kazi umuntu ahitira ku ishuri ariko kubera ko Imana yari idufiteho umugambi mwiza yaradushoboje kugeza uyu munsi yahamije mu ruhame rwa benshi ibyo yagambiriye kuri twe”.
Akomeza agira ati:”Sinavuga ko habaye ah’imbaraga zacu ahubwo byabaye ku bwa Nyagasani kuko twatangiye aruko Imana yabivuze akaba kuba dusoje rero byavuye mu ijambo Imana yatuvuzeho kandi sinshidikanya ko hari n’ibindi izakora”.
Asoza avuga kandi ko kwiga bitarangiriye aha akavuga ko mu gihe Imana yaba iciye inzira azakomeza kongera ubumenyi cyane ko kwiga no kwihugura bitajya birangira.
Barore Cleophas nawe warangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu Itangazamakuru, asanzwe ari Umuyobozi w’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC), akaba amenyerewe mu biganiro bikomeye akora ku bitangazamakuru bya kuri RBA.
Dore amwe mu mazina y’aba banyamakuru, Titian Mbangukira ukora kuri Radio na TV Izuba, akaba n’umuvandimwe wa Cleophas Barore bombi bakaba barigeze no gukorana mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru kikiri ORINFOR ubu kikaba cyarabaye RBA, harimo Didace Niyifasha Umuyobozi wa Radio Inkoramutima Safari Lambert umukozi wa RADIOTV10 ushinzwe ibijyanye na Tekinike ya Radio 10, Issa Kwigira ukorera Flash FM na KUBWIMANA Vedaste umunyamakuru wa Radio TV 10, Patrick NYIRIDANDI wa RBA,Rutagambwa Gerard wa Le canape ikinyamakuru cyandika, Umutoniwase Diane, umunyamakuru wa Isango star na Uwitonze Providence Chadia wa RBA wanavuze mu mwanya wa bagenzi be.
Ni igikorwa cyabaye kur’uyu wa kane tariki 21 kibera mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo aho abasoje amasomo yabo muri ICK bahawe impamyabumenyi zabo.





.