Umuhanzi Kitoko Bibarwa wubatse izina mu muziki nyarwanda yagaragaje ibyishimo bidasanzwe yatewe no kuba yarangije icyiciro cya gatatu cya Kaminuza’Masters’
Kitoko Bibarwa, umuhanzi wubatse izina mu muziki w’injyana ya Afrobeat mu Rwanda, yasoje ikiciro cya gatatu cya kaminuza mu Bwongereza aho amaze igihe yiga.
Yifashishije urukuta rwe rwa Facebook yavuze ko rwari urugendo rutoroshye ariko ko byashobotse, yashimiye Imana, umuryango we ndetse n’abo biganye ,inshuti ,abarimu bamwigishije n’abandi bose bamufashije mu rugendo rwe rw’amasomo.
Yasoje kandi ashimira abafana be bakomeje kumutegereza mu gihe yari mu masomo ndetse abizeza ko ibyiza byinshi biri imbere kandi ko atazatenguha.
Yavuze ko abamukunda vuba aha agiye gutangira kubapfundurira ku gaseke yabahishiye mu gihe kinini yari amaze batamwumva mu ruhando rwa muzika.
Kitoko BIBARWA Patrick yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo nka I love you, Bella yafatanyije n’abari bagize itsinda rya Dream boys, UMWAMIKAZI, Rurabo, Wenema n’izindi,…..