Akigera ku kibuga cy’indege i Kanombe, Pastor David Sackey yavuze ko abazitabira Jesus Miracle Compaign, igitaramo kizabera mu Karere ka Nyamasheke kuzaza biteguye gukira imibiri n’imitima binyuze mu bikorwa no mu ijambo rya Yesu Christo.
Ibi Pastor Sackey yabitangarije i Kigali kur’uyu wa 17 Kamena, akigera ku Kibuga cy’indege i Kanombe aho yahise yerekeza kuri hill view hotel mu mujyi wa kigali agirana ikiganiro n’abanyamakuru maze yizeje ko mubyo azakora harimo no gufasha abantu mu birebana n’ubwishingizi mu kwivuza Mutuelle de sante akazanagaburira abatabona amafunguro basaga 150.
Agira ati:” Abatuye i Nyamasheke twizeye ko bazabohoka imitima n’imibiri kuko twizeye ko Imana izabana natwe maze umwuka wera akabamanukira”.
Abatuye mu Karere ka Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba bw’u Rwanda bazaba bari kumwe na Reverand Sackey kuva ku ya 23 kugeza ku ya 26 Kamena 2022 aho hazakorwa ibikorwa binyuranye birimo amavuna, gufasha abaturage mu bijyanye n’ubwisungane mu kwivuza mutuelle de sante, gufasha abatishoboye, ndetse hakazabaho n’igikorwa cyo kugaburira abashonje bagera ku 150.
Ibi bikorwa by’ivugabutumwa bikazabera kuri Stade Kirambo n’ahandi, cyane cyane ku masoko ya Bushenge, Rwesero, Shangi, Rugali, Cyato na Rwesero, aha hakaba ari mu masoko cyangwa ahantu hakorerwa ingeso mbi nk’uko wavuga mu migina n’Ahandi nk’uko byatangajwe na NIKODEM NZAHOYANKUYE umwe mu bateguye icyi gikorwa.
Muri ubwo bukangurambaga, imiryango 500 itishoboye izaterwa inkunga yo kubona ubwishingizi bw’ubuzima (mutuelle de sante).
Ibi bikorwa bikazanitabirwa n’abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana barimo, Aime Frank, Liliane Kabaganza, Thatien Titus, Theogene Uwiringiyimana uzwi ku izina rya TheoBosebabireba, hamwe n’itsinda rya Healing Worship Team .
Reverand David Sackey avuga ko impamvu yo gukora ibi bikorwa byo gufasha abatishoboye abikura ku buhamya bwe kuko avuga ko Imana yamutabaye ikamukura kure kuko avuga ko yahoze aremerewe kuko ngo yanywaga ibiyobyabwenge, itabi, urumogi gusinda ndetse ngo yakundaga abakobwa cyane akavuga ko Yesu yaje kumusanga akamuruhura.
Reverand Sackey abajijwe kugira icyo avuga ku bapasteri n’abandi bakozi b’Imana bijanditse muri Jenoside yakorewe abatutsi yavuze ko abo bari abapasiteri ku mazina ariko mu bikorwa atari bo. Ati:” abo bari abapasietri gusa ariko ntibari abakozi b’Imana kuko umukozi w’Imana wamenye Yesu Christo ntiyakora ibyo.
Reverend David Sackey ni umugabo w’umugore umwe n’abana 3, yavukiye mu gihugu cya Ghana ariko akaba afite ubwenegihugu bwa Leta zunze ubumwe za America ari naho aba kugeza ubu akaba akora ibikorwa byo kuzenguruka isi abwiriza ubutumwa bwiza bwa Yesu Christo ndetse akora n’ibikorwa byo gufasha ibintu avuga ko yatangiye gukora mu mwaka wa 2009 kuzageza umunsi atazi.
KURIKIRA VIDEO UREBE UKO Reverend SACKEY YAKIRIWE NA BIMWE MU BYO YATANGAJE AKIGERA i KANOMBE: