Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu atangaza ko mu bantu ba mbere akumbuye harimo nyina ndetse n’umukobwa aherutse kwambika impeta ariwe Miss Uwicyeza Pamela.
Uyu muhanzi ategerejwe mu gitaramo cya Rwanda Rebirth kizaba mu mpera z’iki cyumweru.
Rwanda Rebirth Concert, iteganyijwe kubera muri BK Arena ku wa Gatandatu tariki 6 Kanama 2022, The Ben akazayihuriramo n’abahanzi barimo Bushali, Kenny Sol, Chriss Eazy, Marina, Bwiza n’abandi,…
Mu kiganiro kigufi yagiranye n’itangazamakuru yagize ati:“ Nkumbuye mama na Pamela”.

Naho ku birebana n’igitaramo yagize ati:”Nateguye ibintu bitandukanye, muri make ni ubukwe.”
Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari ibihumbi 10 Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 20 Frw hasi mu kibuga, mu myanya y’icyubahiro bikazaba ari ibihumbi 20 Frw naho VVIP bikaba ibihumbi 50 Frw, mu gihe abanyeshuri bazinjirira ku bihumbi 5 Frw ku bazaba baguze amatike mbere.
Abazagurira amatike ku muryango mu myanya isanzwe bazayagura ibihumbi 15 Frw, mu gihe VIP bizaba ari ibihumbi 25 Frw kimwe no mu kibuga hagati naho VVIP bikaba ibihumbi 55 Frw naho Itike y’ibihumbi 200 Frw ikazagurwa ibihumbi 250 Frw.