Horaho Axel uheruka kujya muri America akigerayo yahise yerekeza ku mazi atangira ukwezi kwa buki n’umugore we
Umunyamakuru Horaho Axel wakoraga mu kiganiro cy’imikino “urukiko rw’ubujurire” kuri Fine FM, uherutse kujya muri America mu kwezi kwa buki, yakandagijeyo ikirenge ahita ajya kwihera ijisho amazi y’ubwotamasimbi.
Uyu yatangiye ukwezi kwa buki n’umugore we Masera baheruka gushyingiranwa bagahita banajyana kwibera muri America.
Horaho Axel na Masera bari ku mucanga wo muri America aho bashyize hanze amafoto yabo binyuze ku mbuga nkoranyambaga bakoresha bakerekana ukuntu baryohewe n’urukundo.
Horaho Axel yarushinze mu cyumweru gishize, aho yahise ava mu Rwanda akajya muri Amerika mu kwezi kwa buki aho umugore we akora akaba anahamaze imyaka 17 .
Mugenzi we Sam KARENZI mu rukiko rw’Ubujurire kur’uyu wa kabiri saa saba n’iminota ishyira 10 yatangaje ko Axel HORAHO yagiye mu kwezi kwa buki ariko mu minsi mike akazagaruka mu kiganiro nk’uko bisanzwe.
Abakurikira aba bombi ku mbuga nkoranyambaga zabo banejejwe n’uburyo Axel na Masera baryohewe n’urukundo.